00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe Vestine yemeje ko yasabye gatanya umugabo we; Menya ibyo amushinja

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 September 2026 saa 05:31
Yasuwe :

Ishimwe Vestine wo mu itsinda ‘Vestine&Dorcas’ yemeje ko yatangiye urugendo rwo gusaba gatanya umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo ashinja kumuharika agatera inda mu gasozi.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Ishimwe Vestine yemeje ko yatangiye urugendo rwo gusaba ubutane n’umugabo we ndetse ahamya ko amwe mu makosa amushinja arimo kumuharika.

Ati “Ntabwo ari ibintu nifuza kuvugaho ibintu byinshi, ibyo mwamenya ni uko twatangiye gusaba gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’uko mbonye amakuru n’ibimenyetso by’uko hari abakobwa babiri yaryamanye na bo akanabatera inda.”

Ishimwe Vestine yirinze kugaruka kuri aba bakobwa Idrissa Jean Luc Ouédraogo yaba yarateye inda, icyakora ahamya ko ibyo ari ibintu afitiye ibimenyetso simusiga ari na yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gusaba ko batandukana.

Ku rundi ruhande uyu mukobwa yavuze ko yakunze kubona abantu bavuga ko asabye gatanya ngo abone uko bagabana imitungo, aboneraho kubishyiraho umucyo.

Ati “Njye nasabye gatanya, nta kintu na kimwe nifuza ko tugabana!”

Mu Ugushyingo 2025 ni bwo Ishimwe Vestine yatangiye guca amarenga y’uko atabanye neza n’umugabo we by’umwihariko mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”

Ishimwe Vestine n’umugabo we bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe bimenyekanye ko bari mu rukundo ndetse bari banabanje gusezerana imbere y’amategeko.

Ishimwe Vestine yemeje ko yatangiye urugendo rwo gushaka gatanya
Ishimwe Vestine ari gushinja umugabo we kumuca inyuma agatera inda abandi bakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages