Titi Brown yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.
Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.
Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.
Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga. Isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite.
Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.
Mu iburana Titi Brown yahakanye iki cyaha, icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.
Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.
Yaba Me Buhuru P. Célestin na Me Umurarungu Priscilla bunganira Titi Brown, babwiye Urukiko ko nta mpamvu zikomeye zihari zagatumye umukiliya wabo afungwa by’agateganyo, bityo bagasaba ko arekurwa agakurikiranwa adafunze.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari raporo ya muganga igaragaza ko uyu mukobwa yasambanyijwe kuko yapimwe bagasanga atwite. Yasabwe gukurirwamo inda nkuko amategeko abyemera, mbere yo kuyikuramo hafatwa ibimenyetso.
Ibizamini byafashwe ubwo uyu mukobwa bamukuriragamo inda, byahujwe n’ibya Titi Brown ngo hemezwe niba koko icyaha cyarakozwe n'uyu mubyinnyi.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Titi Brown akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, ruhita rutegeka ko uyu musore afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu muri gereza.
Titi Brown azwi mu ndirimbo nka 'Kamwe' yahuriyemo abahanzi benshi, Amashu na Faster za Chris Easy n'izindi.





Ibitekerezo 0