Uyu mugabo washinze KINA Music yatangiye ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi mu 2006. Kuva icyo gihe yakoranye n’abahanzi b’amazina akomeye nka Cassanova, Fayçal Kode, The Ben, Riderman, n’abandi benshi.
Nubwo yakoranye n’abahanzi batandukanye, Ishimwe Clement binyuze muri KINA Music yafashije abahanzi banyuranye barimo King James, Butera Knowless, Christopher, Dream Boys, Tom Close.
Mu myaka ya vuba KINA Music yakoranye n’abarimo Igor Mabano wayivuyemo, Nel Ngabo na Zuba Ray.
Usubije amaso inyuma ukareba mu bihangano yakozeho, biragoye gutoranya ibi cyangwa biriya kuko ibyinsho byanyuze imitima y’ababyumvise.
IGIHE yarebye mu myaka yose amaze kugeza uyu munsi ibatondekera indirimbo 25 zaba iz’ibihe byose Clement yarambitseho ukuboko.
Urutonde twakoresheje ntabwo bivuze ko ntakuka kuko Ishimwe Clement yakoze indirimbo nyinshi ku buryo kuzirebera mu ndorerwamo ya 25 gusa bigoye.
Tubahaye ikaze ahatangirwa ibitekerezo kugira ngo mutubwire iyo mubona twibagiwe gushyiramo cyangwa iyo twashyizemo itakabaye ijyamo, munatubwire iyo mwayisimbuza.
Imyaka 3- Cassanova
Irijoro-Christopher
Nzabampari-Butera Knowless
Ntamahitamo-King James
Ntibanyurwa-Tom Close
Rubanda remix –KINA Music all stars & Makanyaga
Kanda amazi-Kina Music all stars & Jay Polly
Nywe-Nel Ngabo
Muzadukumbura – Nel Ngabo ft Fireman
Inshuti nyanshuti-The Ben
Ndanyuzwe-Aline Gahongayire
Urare aharyana-Dream boys
Impeta-Faycal
Habona-Christopher
Buhoro buhoro-King James
Baramushaka-Butera Knowless
Nkwitende-Riderman
Ishiraniro-Cassanova
Iyo utegereza-Igor Mabona
Teamo-Butera Knowless ft Roberto
Uruyenzi-Gisa Cy’inganzo
Delicious-Phil Emon ft Nel Ngabo
Ko nashize-Butera Knowless
Zoli-Nel Ngabo
Birandenga-King James







Ibitekerezo 0