Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ukwakira 2026, Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, yangiza ibikorwa by’ubucuruzi birimo n’ibya Akanigi Ishimwe Melissa.

Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yamenyesheje abakiliya be ko iduka rye ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi, Micalite Hardware Ltd, na ryo ryibasiwe n’iyi nkongi.

Yagize ati “Bakiliya bacu dukunda, turabamenyesha ko iduka rya ‘Micalite Hardware Ltd’ ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ukwakira 2026. Kuri ubu, turacyategereje raporo y’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, ndetse tunamenye andi makuru arambuye kuri iki kibazo.”

Mu butumwa bunyuranye yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Akanigi yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’ibyabaye, agaragaza ko nubwo ari mu bihe bikomeye, agikomeje kwizera Imana.

Yagize ati “Mwami, ubushake bwawe burasohoye kandi tuzi ko amaherezo ubushake bwawe ari bwo buzatsinda. Ariko se ibi tuzabyakira dute? Ni gute twabisobanukirwa kandi imitima yacu itarabasha kwakira ibyabaye? Ndababaye, ndashobewe kandi ndagorwa no kubisobanukirwa."

"Ariko nubwo ndi muri ubu bubabare, Mwami, ndacyagushikamyeho. Mpa imbaraga zo kwemera ibyo ntashobora guhindura, umpe ubutwari bwo guhangana n'ibiri imbere yanjye, ndetse umpe n'ubuntu bwo gukomeza kugira ukwizera, nubwo ubuzima bwaba buhindutse mu buryo ntigeze ntekereza ko bishoboka.”

Ibi byago byabaye nyuma y’uko uyu mukobwa yari yitabiriye irushanwa rya Golf rya NCBA, aho yegukanye ibikombe bibiri.

Akanigi Ishimwe Melissa, umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, aherutse gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi wakinnye imyobo 18 y’ikibuga cya Golf mu minota 52