’Pom Pom’ yari itegerezanyijwe amatsiko n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda, ifite umwihariko w’uko aba bahanzi baririmbye mu ndimi gakondo z’iwabo.

Bisobanuye ko Bruce Melodie yaririmbye mu Kinyarwanda, Diamond aririmba mu Giswahili naho Brown Joel aririmba mu ki ‘Yoruba’ ururimi gakondo rw’ab’i Lagos muri Nigeria.

Iyi ndirimbo uyumvise iri mu njyana benshi bita ‘Afro House’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na C-Tea Beat, umwe mu batunganya imiziki bafite izina rikomeye muri Afurika, mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe na Sacha Vybz.

Nyuma yo gushyira iyi ndirimbo hanze ku wa 1 Mutarama 2026, amakuru aturuka muri 1:55 AM Ltd ahamya ko amashusho yayo agomba kujya hanze ubwo Bruce Melodie aba ari ku rubyiniro mu gitaramo cya ‘The New Year Groove’ ategerejwe guhuriramo na The Ben.

Si ubwa mbere Diamond akoranye indirimbo n’Umunyarwanda, uwa mbere bakoranye ni Mico The Best bafitanye indirimbo yise ‘Sinakwibagiwe’ na The Ben bafitanye iyitwa ‘Why’.

Kanda hano wumve indirimbo 'Pom Pom' Bruce Melodie yakoranye na Diamond na Brown Joel

Bruce Melodie yari ari kuganira na Diamond ubwo hakorwaga iyi ndirimbo, aha bari muri studio ari kumwe na Kivumbi
Bruce Melodie yari ari kuganira na Diamond ubwo hakorwaga iyi ndirimbo, aha bari muri studio ari kumwe na Kivumbi