Umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane ubu ni we uri imbere n’amajwi 4,702. Ndahiro kandi yegukanye umwanya wa mbere nka Nyampinga watowe cyane biciye mu itora ryabereye kuri telefone ubwo bari bakiri 35 bo mu gihugu hose, ni nayo tike yamwinjije muri 20 ba mbere.
Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69, yabonye itike yo guhatanira Miss Rwanda 2018 aciye mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu bakobwa 20 batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma cyo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda, Uwase Ndahiro Liliane yazamukiye ku itike yahawe n’abafana nk’uwahundagajweho amajwi kurusha abandi. Icyo gihe yari yahize abandi mu gutorwa cyane cyane aho yagize amajwi 56,500.
Irebe Natacha Ursule watangiye arusha cyane bagenzi be 19 ubu ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 2,627 mu gihe ku munsi w’ejo kuwa Kabiri yaraye afite 1,530. Mushambokazi wari ku mwanya wa kabiri, ubu yigijwe inyuma ajya kuwa Gatatu, ubu afite amajwi 2,231.
Umunyana Shanitah uherutse gusengerwa na Bishop Rugagi akanashimangira ko ari we “Nyampinga wa 2018”, ari ku mwanya wa kane n’amajwi 1,544 mu gihe ejo kuwa Kabiri yaraye ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 822.
Ubwo Bishop Rugagi yasengeraga Umunyana Shanitah yasabye buri mukirisitu wese wo mu itorero Redeemed Gospel Church kujya atora Umunyana Shanitah inshuro 600 buri munsi biciye ku butumwa bugufi bityo ‘akaba ahesheje Imana icyubahiro’.
Yagize ati “Aho uzaba uri hose musengere, mushyigikire, ohereza SMS 600 ku munsi. Wabyumvise, andika umubare rimwe wandike Miss Shanitah hanyuma wohereze, ni ibyo…”

Aba bakobwa uko ari 20, kuwa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018 bazajya gukorera umwiherero mu Mujyi wa Nyamata aho bazamara ibyumweru bibiri kuri Golden Tulip Hotel.









Ibitekerezo 0