Ku bufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), Ishami ryayo ry’u Rwanda ryafatiye ku mupaka wa Gatuna imodoka ya Fuso na moto ya BMW byibwe, byarambitswe purake za Uganda.
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yatangarije IGIHE ko imodoka ya Fuso yibwe mu Buyapani yafatiwe ku mupaka wa Gatuna ku wa 27 Kamena 2018 naho moto yafashwe ku wa 5 Mata 2018, yo yibwe mu Bwongereza.
Yasobanuye ko bigeze ku butaka bw’u Rwanda, ikoranabuhanga rya I-24/7 rikoreshwa n’ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga, Interpol, ryahise rigaragaza amakuru ko byibwe.
Interpol ishami ry’u Rwanda yahisemo gushyikiriza Uganda ibi binyabiziga bifite purake z’iki gihugu nyuma yaho u Buyapani butabashije kuza kuyifata na moto ya BMW yamenyekanishijwe na Interpol ishami ry’u Bwongereza rikorera i Manchester.
Interpol ishami rya Uganda ifite inshingano zo kuzavugana n'ibihugu byibwe mo ibyo binyabiziga ku buryo bibishyikirizwa.
U Rwanda rwakajije umutekano ku mipaka yarwo, hakoreshejwe ikoranabuhanga, bituma harwanywa ibyaha byambukiranya imipaka, ibinyabiziga byibwe mu mahanga bikandagira ku butaka bwarwo bigahita bitahurwa.




Amafoto: Niyonzima Moise

Ibitekerezo 0