Ni igitaramo cya ‘Gabzy Experience’ cyabaye ku Cyumweru, tariki 21 Ukuboza 2025, muri Mundi Center, gihuriramo abakunzi b’umuziki batandukanye ndetse inkumi zizi kwikoraho zari zabukereye.
Igitaramo cya ‘Gabzy Experience’ cyagombaga kubera muri Kigali Universe, ariko kubera ubwinshi bw’abantu cyimurirwa muri Mundi Center Kicukiro.
Ku rubyiniro habanje umu-DJ wabanje gushyushya abantu.
Uyu yakurikiwe n’abahanzi barimo E.T Ndahigwa. Uyu musore yaririmbiye abakunzi be indirimbo zirimo izakunzwe nka “Kantona” yakoranye na DJ Pyfo na Kenny K-Shot n’izindi.
Hakurikiyeho Logan Joe uri mu basore bahagaze neza mu muziki muri iki gihe. Logan yaririmbye ibihangano bye birimo “Ntiwamvamo”, “Treasure” n’izindi ndirimbo ze zakunzwe.
Iki gitaramo cyasojwe na Gabzy ufite inkomoko muri Nigeria gusa akorera umuziki we mu Bwongereza. Bitewe n’uko ari mu bagezweho muri iyi minsi, yari ategerejwe na benshi.
Uyu musore yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo “Perfect comb” yakoranye na King Promise, “So much sens”, “As friends”, “Toxic”, “Set nice”, “Party starter” n’izindi.
Abarebye ibihangano bya Gabzy kugeza ubu babarirwa muri miliyoni 500. Akunze kuvuga ko yatangiye umuziki akiri umwana kuko ku myaka 14 gusa yari yaratangiye kwandika indirimbo ze.
Abakurikira ibya muzika bahamya ko ari uwo kwitega mu bihe bizaza kuko usanga afite abafana benshi by’umwihariko mu rubyiruko.
Gabriel Akinyemi yavukiye mu Mujyi wa Londres mu 1996, atangira kumenyekana mu 2016 ubwo yasohoraga EP ye ya mbere yise ‘Summers’.
Mu 2020 yasohoye iyitwa ‘Malone’, kuva icyo gihe kandi atangira kujya asohora indirimbo zinyuranye ari nako akora ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye.
Yakoreye i Kigali amaze iminsi mu bitaramo bizenguruka imigabane itandukanye irimo u Burayi, Afurika na Amerika.




























Amafoto: Yassip Esther Mukayiranga





Ibitekerezo 0