Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 73 rizitabirwa n’abo mu bihugu binyuranye birimo Eritrea, French Guiana, Maldives, Mozambique na Pakistan byitabiriye bwa mbere.
Ibihugu birimo Aruba, Bahamas, Ibirwa bya Cook, Fiji, Guinea-Bissau, Kosovo, Laos, Malawi, Maroc, Norway, Saint Lucia, Koreya y’Epfo, Tanzania n’ibirwa bya Caicos bitari byaritabiriye umwaka ushize ubu byongeye kwitabira.
Miss World igiye kuba ku nshuro ya 73 yahuriranye no kwizihiza imyaka 75 iri rushanwa rimaze ritegurwa cyane ko ari rimwe mu akomeye amaze igihe ategurwa ku Isi.
Iri rushanwa u Rwanda rutakitabira, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu by’ibitaranyi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nka Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Tanzania na Uganda.
U Rwanda rwatangiye kwitabira irushanwa mu 2016, Miss Jolly Mutesi aba ari we ubimburira abandi kuryitabira.
Nyuma ya Mutesi Jolly, iri rushanwa ryitabiriwe n’abandi barimo Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane, Nimwiza Meghan mu gihe Nishimwe Naomie we atabashije kwitabira nyuma y’ubwumvikane buke hagati ye n’abateguraga Miss Rwanda ari nabo bari bafite uburenganzira bwo kuryoherezamo abakobwa.
Ingabire Grace ni we wa nyuma uriherukamo mu 2021 mu gihe Miss Muheto Divine we atabashije kuryitabira ku bw’ibibazo abateguraga Miss Rwanda bagize kandi aribo bari bafite uburenganzira bwo koherezayo abakobwa.
Aba bakobwa bagiye guhatanira ikamba ryo gusimbura Suchata Chuangsri wo muri Nepal waryegukanye mu 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!