Inkomoko y’izina Netflix, urubuga rwa filime ruri guca ibintu ku Isi

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 29 Mata 2020 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Netflix kuri ubu rwabaye ubuzima kuri bamwe mu bakunda imyidagaduro cyane cyane abakunda kureba filime, ibiganiro by’ibyamamare n’ibindi ku buryo mu minsi mike hatabayeho ivugurura, televiziyo zisanzwe abazireba bashobora kugabanyuka bigaragara.

Netflix, Ikigo cy’Abanyamerika cyerekana amashusho binyuze kuri internet. Yerekana ibiganiro byo mu bihugu bitandukanye biciye kuri internet birimo nka filime mbarankuru n’iz’ubundi bwoko, ariko bigasaba kubanza kuba umufatabuguzi.

Netflix irebwa mu bihugu 190 hirya no hino ku isi, aho ifite abakiliya basaga miliyoni 182.

Reed Hastings na Marc Randolph batangije Netflix mu 1997 ari urubuga rwo kuguriraho CD na DVD by’amafilime, wamara kubisaba bakabikuzanira aho utuye.
Ishingwa rya Netflix, Marc na Reed bavuga ko igitekerezo cyaturutse ku yindi sosiyete Blockbuster yari ikomeye mu byo gutiza abantu za DVD ziriho filime n’imikino (games).

Umunsi umwe Reed yatinze gutirura DVD yari yatijwe na Blockbuster, acibwa amafaranga y’ubukererewe. Kuva ubwo yagize umujinya yiyemeza gushinga sosiyete ikora nk’ibyo Blockbuster yakoraga ariko binyuze kuri internet.

Igitangaje, mu mwaka wa 2000 Reed na Marc bashatse kugurisha Netflix kuri Blockbuster ngo babahe miliyoni 50 z’amadolari. Icyo gihe kubera ko Blockbuster ariyo yari ikomeye mu byo gutiza abantu filime zo kureba, bifuzaga ko Netflix iba agashami kayo gakorera kuri Internet.

Ba ny’iri Blockbuster banze kugura Netflix. Mu myaka itanu yakurikiyeho, Netflix yari imaze kugira abakiliya bagera kuri miliyoni 4.5 mu gihe Blockbuster yari iri gusubira inyuma kuko ikoranabuhanga ryari riri gutera imbere, abantu bashaka Netflix kurusha Blockbuster.

Mu 2018, Blockbuster yari isigaranye ahantu hamwe gusa ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Netflix kugeza mu 2018 yari ifite agaciro ka miliyari 40 z’amadolari.

Inkomoko y’izina Netflix

Mu ntangiriro ntabwo Netflix ryari ryo zina ryayo, ahubwo yitwaga Kebble. Icyakora Reed yatangaje ko icyo gihe bakoresheje iryo zina babizi ko bizaba ari iby’igihe gito.

Nyuma baje kwicara bafata umwanzuro wo guhindura izina Kebble, bahuriza kuri Netflix. Ni ijambo rigizwe n’amagambo abiri, Net ihagarariye internet na flicks, ubundi busobanuro bw’ijambo filime. Muri make Netflix bivuze ‘filime zo kuri internet’.

Bivugwa ko umubare w’abareba Netflix ku isi, ari kimwe cya gatatu cy’abantu bajya kuri Internet bose. Nibura mu bakiliya ba Netflix, buri umwe arebaho amashusho iminota 90 ku munsi.

Iyi sosiyete igura filime n’ibindi biganiro bikunzwe bigaca ku rubuga rwayo, uretse ko hari n’amafaranga ishora mu gukora ibyayo. Nko mu mwaka wa 2018, Netflix yashoye miliyari 12 z’amadolari yo gukora filime n’ibiganiro byayo bwite.

Netflix ikurikirwa n'abasaga miliyoni 182 ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .