Uyu musore ubusanzwe witwa Uworizagwira Florien, amaze igihe gito mu muziki kuko muri Werurwe 2021, nibwo asa n’uwawutangiye mu buryo bweruye ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Priave’.
Uyu musore uvuka mu karere ka Nyamasheke avuga ko yiyise Yampano nyuma yo kubona ko mu muryango we ariwe wenyine wabaye umuhanzi usibye se wacuranze gitari muri korali.
Ati “Ni ya mpano y’umuryango.”
Mu biganiro bitandukanye agenda akora mu itangazamakuru, yumvikanisha ko yabaye mu buzima bushaririye dore ko yigeze no gufungwa amezi abiri.
Avuga ko icyo gihe yari yabeshyewe n’umukobwa w’umuturanyi wavuze ko yamufashe ku ngufu akamutera inda n’indwara zidakira gusa ibimenyetso bya gihanga byagaragaje ko uwo mukobwa adatwite atigeze anasambanywa muri icyo gihe.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Yago TV Show yavuze ko icyo gihe ubwo yari muri gereza yagize kwiheba bigera naho yanga izina rye ‘Uworizagwira’.
Yampano utaragize ibihe byiza ubwo yari atangiye ubuzima bw’umusore i Kigali byageze aho ajya gukora akazi ko gufasha abafundi [ubuyede] igihe hubakwaga umuhanda wa Rwampara.
Uyu muhanzi wari muri ako kazi k’ubuyede yigiriye inama yo kujya muri studio ya Unlimited Records ariko agahisha ko abayeho nabi.
Icyo gihe Producer Odilo wakoreraga muri iyo studio yabonye ko abayeho nabi amukorera indirimbo 12 ku buntu.
Inzu ifasha abahanzi ya TB Music Entertainment yabengutse ubuhanga bwe, kuri uri ubu ni umwe mu bahanzi ifasha mu bijyanye na muzika ndetse n’ubujyanama mu buhanzi.
Yampano ari mu bamaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kwandika ndetse no kuririmba mu ijwi rinyura amatwi ya benshi.
Kuri ubu kandi ni umwe mu bahataniye igihembo cy’umuhanzi mushya mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022 bitangwa na radiyo ya Kiss FM.
Indirimbo eshatu aherutse gushyira hanze zirimo iyitwa ‘Mayibobo’, ‘Uworizagwira’ ivuga ku nkuru mpano ndetse n’iyitwa ‘Uwo Muntu’.
Ni indirimbo wumva zihariye mu bijyanye n’ubutumwa buzigize buri muntu wese ashobora kwisangamo.
Reka twumve ‘Uwo Muntu’
‘Uwo Muntu’ ,ni indirimbo igaragaza ko umuntu agirira nabi abandi nyamara yirengagije ko inzira y’ubuzima bwa muntu ari imwe ,yaba umukire cyangwa umukene ntawe ukwiye kwishuka ko ari hejuru y’abandi kuko n’ubundi bavuka, bagakura, bagasaza nyuma bagapfa.
Igaruka ku bubi bw’ikiremwamuntu, mbere y’uko isohoka, Yampano yabanje kuyiririmba kenshi mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru batandukanye bakamusaba ko yayikora igasohoka kuko hari uko yabakoze ku mutima.
Igitero cya mbere agaragaza uburyo hari aho ufite ubutunzi ahora ahemuka kugira ngo agere kuri byinshi, umukene nawe agahemuka kugira ngo aramuke, bityo bigoranye kugira uwo wizera.
Yampano atangira agira ati “Dore nta nshuti nta muvandimwe wo kwizerwa, mbese Isi yahoze imeze itya ? […] ubutunzi , ubutindi , urwango rwo mu mitima nibyo birimbuye Isi.”
“Tinya umuntu ,tinya umuntu ukwereka inzira wayinyuramo bikamubabaza, watera intambwe akakuzitira akaguteranya ku bo mwamenyanye.”
Mu nyikirizo yayo aririmba agira ati “Uwo muntu yemwe uwo muntu , uwo muntu ntagushuke […], uwo muntu yemwe uwo muntu, uwo muntu mwana ni mubi , aho uzajya niho azajya nshuti yanjye ni mu busaza, aho uzajya niho azajya nshuti yanjye urimo urasaza.”
Mu gice cya kabiri avuga uburyo hari ubona mugenzi we ageze ku bintu bikomeye akumva ko byaranyuze mu nzira yoroshye bikamutera kureka ibyo yari yatangiye cyangwa akifuza kuba nkawe aho gushaka ibye byamugirira umumaro kurusha ibyo abonye ako kanya.
Ati “Ubona nyampinga yambaye imiringa , isha yatamba ugata n'urwo wari wambaye! Reka kujyana n’ibiguruka , ibyiruka byose ntibigana ibwami , ubumuntu bisaba ubumuntu , kuba intwari bisaba kwitanga.”
“Umva sha urarwana n’iki ko uwo uhigira utazi icyamurokora?, ibaze iyi Si uyisigayemo uri umwe byakungura iki, ? tinya umuntu .”
Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasgonda 11 mu buryo bw’amajwi yatangiwe na Top hit isozwa na Bob Pro , amashusho yayo akorwa na AB Godwin.
Umwa hano indi ndirimbo yise ‘Uworizagwira’
Ni indirimbo irimo ubutumwa yageneye abacibwa intege n’ibitekerezo by’abandi cyangwa ibibazo barimo abasaba gukomeza kwigirira icyizere kuko ntawavukiye kuruha.
Aririmba agiira ati “Burya umuruho ntureba ubwoko, icyo uricyo none ntibivuze igeno ryawe, ibyo ubyizere , ndagusabye ubyizere, ibyo ubyizere.. ”
“Kandi iraha rirema urwango n’agato kava ku iguye ibyo ubyizere ,ugabanye impungege , uwo rizagwira umubona imbere cyane.”











Ibitekerezo 0