Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe bagezweho muri Afurika yamamaye mu ndirimbo nka ‘Elon Musk’ n’izindi zirimo ‘Laho’ yanashimwe na Burna Boy bakiyemeza kuyisubiranamo.
Shallipopi ni izina ry’umusore w’imyaka 26 wavukiye mu Mujyi wa Benin muri Leta ya Edo muri Nigeria, mu minsi ishize yarangije ibijyanye n’ikoranabuhanga muri ‘Auchi Polytechnic’.
Ubusanzwe uyu ni umuvandimwe wa Zerrydl na Famous Pluto batangiranye umuziki nubwo bo batahise bahirwa n’ubwamamare ariko iwabo muri Nigeria ni amazina azwi.
Ubusanzwe Shallipopi ni umuhanzi wamamaye nyuma y’imyaka irenga umunani yaraheze muri ‘Under gound’.
Shallipopi yatangiye kugaragaza impano ye mu 2015 ubwo we n’abavandimwe be bifataga amashusho baririmba bakayasangiza ababakurikira ku mbuga nka TikTok.
Nubwo wasangaga abenshi bashima impano z’aba basore, ntabwo byahise biborohera mu kumenyekana kuko uwagerageje kuzamura umutwe mbere ari Shallipopi ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Elon Musk’ yagiye hanze mu 2023.
Uyu musore wari umaze kubona umucyo imbere he mu bijyanye na muzika uwo mwaka yahise asohora EP yise ‘Planet Pluto’ nyuma ahita anasohora album ye ya mbere yise ‘Presido la Pluto’, umwaka ukurikiye mu 2024 Shallipopi yahise asohora album ye ya kabiri yise ‘Shakespopi’.
Mu 2025 nibwo uyu musore yashimangiye ubwamamare bwe nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Laho’ yamamaye cyane ndetse ikundwa ku rwego rwo hejuru.
Uretse iby’umuziki ariko kandi izina ry’uyu muraperi ryasizwe icyasha ku wa 23 Kamena 2023 ubwo we n’umujyanama we Ajayi Abdul Hafeez wamamaye nka 21 Badda bakatirwaga imyaka ibiri y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga.
Icyakora nubwo bari bakatiwe gufungwa imyaka ibiri, Urukiko rwanabahaye amahitamo yo kugura igifungo cyabo bituma ariyo aba amahitamo yabo.




Ibitekerezo 0