Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri 2025. Icyakora ababashije kwitabira iki gitaramo ntabwo bishwe n’irungu kuko abanyarwenya biganjemo ababakiye izina muri Gen-Z Comedy babasusurukije.

Mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo, harimo Keppa Nyirudushya, Isacal, MC Kandii&Musa, Muhinde, Umushumba, Nkirigito Clement na Joshua Comedian wari watumiwe.

Aime Uwimana yaganirije abitabiriye iki gitaramo ku rugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana amazemo imyaka itari mike.

Undi wari watumiwe muri iki gitaramo ni Umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange waboneyeho n'umwanya wo gukangurira abacyitabiriye kwitabira irushanwa rya Youth Connekt rihemba abafite imishinga itandukanye.

Ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi aho ikindi giteganyijwe ku wa 9 Ukwakira 2025.

Salisa Comedian ari mu banyarwenya bakuriye muri Gen-Z Comedy bari kuzamuka neza

MC Kandii&Musa b'i Nduba ni bamwe mu bakunzwe cyane muri Gen-Z Comedy

Isacal umwe mu banyarwenya bari kuzamuka neza muri Gen-Z Comedy yongeye gushimangira ubuhanga bwe muri iki gitaramo

Aime Uwimana aganiriza abitabiriye Gen-Z Comedy urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Aime Uwimana yagaragazaga akanyamuneza ubwo yataramiraga urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo

Uretse kubaganiriza ku rugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbvaza Imana, Aime Uwimana yanataramiye abitabiriye iki gitaramo

Umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange yasabye urubyiruko rwitabiriye Gen-Z Comedy kwitabira ku bwinshi amarushanwa ya Youth Connekt

Muhinde nawe uri mu bazamukiye muri Gen-Z Comedy kuri ubu ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri ibi bitaramo

Muhinde yasabye Tetero Solange ko bafatana ifoto y'urwibutso

Umushumba ni umwe mu banyarwenya bakunzwe muri Gen-Z Comedy

Joshua Comedian ni we munyarweya wari watumiwe muri iki gitaramo

Inkirigito Clement ni umwe mu bamaze kuzamurira izina muri Gen-Z Comedy bakunzwe n'abatari bake