Abenshi bafata impeshyi nk’igihe cyiza cyo kwidagadura kugira ngo birengagize ubushyuhe bw’izuba riba ryatse ari ryinshi.
Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe bimwe mu birori n’ibitaramo biteganyijwe mu mpera za Nyakanga 2025.
Gen-Z Comedy
Nkuko bimaze kumenyerwa buri kwezi abategura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ babikora kabiri, mu mpera z’iki cyumweru giherekeza Nyakanga 2025 hateganyijwe icya nyuma cy’uku kwezi.
Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 24 Nyakanga 2025 cyatumiwemo abanyarwenya bakuriye muri Gen-Z Comedy n’abandi nka Killaman na Dogiteri Nsabii ndetse n’abahanzi barimo Bushali na RunUp.

Itsinda rya Active ryari rimaze igihe ritagaragara rigiye gususurutsa abakunzi baryo
Itsinda rya Active ryari rimaze igihe ritagaragara mu muziki cyane rigiye gususurutsa abakunzi b’umuziki mu gitaramo giteganyijwe ku wa 25 Nyakanga 2025.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera ahitwa ‘Maison noir’, aho abagize iri tsinda bazasusurutsa abakunzi babo mu ndirimbo nka Nicyo naremewe,Ku bicu,Active love n’izindi nyinshi.

Ab’i Ngoma bazaba bari mu bicu
Abakunzi b’umuziki b’i Ngoma bazaba bari mu bicu mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizaba cyerekejeyo ku wa 26 Nyakanga 2025.
Ibi bitaramo byanyuze mu turere nka Musanze, Gicumbi na Nyagatare byitezwe ko bizaba bikomereza i Ngoma mbere yo kwerekeza i Huye, Rusizi na Rubavu.
Ni ibitaramo biri kwitabira n’abahanzi barimo, King James, Riderman, Bull Dogg, Nel Ngabo, Juno Kizigenza, Kivumbi King na Ariel Wayz.

Oldies Music Festival
Abakunzi b’umuziki wo hambere na bo batekerejweho mu gitaramo ‘Oldies Music Festival’ giteganyijwe kubera muri Kigali Universe ku wa 26 Nyakanga 2025.
Iki gitaramo cyatumiwemo abavanga imiziki b’amazina azwi nka Nicolas Peks,DJ RY na Brek The Entertainer.
Kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, iy’icyubahiro bikaba ibihumbi 20Frw na ho ameza y’abantu batandatu bikaba ibihumbi 200Frw.

I Kampala bizaba ari ibirori
Mu gitaramo Uganda-Rwanda Music Festival abahanzi banyuranye bazaba basusurutsa abakunzi babo b’i Kampala ku wa 26 Nyakanga 2025.
Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi nka Marina, Kenny Sol, Niyo Bosco na Calvin Mbanda bazaba bataramana n’abarimo Jose Chameleone, AVA Peace na Ykee Benda kimwe n’abandi benshi.

Giants of Africa izatangizwa n’igitaramo gikomeye
Ku wa 27 Nyakanga 2025 muri BK Arena hazabera igitaramo cyo gutangiza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ rikazafungurwa n’igitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye nka Chriss Eazy, Boukuru, Ruti Joel, Kevin Kade, Uncle Waffles na Sherrie Silver Foundation.
Ni igitaramo kizaba kibanjirije icyo gusoza cyatumiwemo abahanzi nka Ayra Starr, The Ben, Timaya na Kizz Daniel cyo kikaba gitegerejwe ku wa 2 Kanama 2025.

Lionel Sentore azaba amurika album ye ya mbere ‘Uwangabiye’
Ku wa 27 Nyakanga 2025 Lionel Sentore azaba amurika album ye ya mbere yise ‘Uwangabiye’ mu gitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali.
Ni igitaramo uyu muhanzi yatumiyemo bagenzi be nka Jules Sentore, Ruti Joel ndetse n’Itorero Ishyaka ry’intore.

Sunday night live
Umunyarwenya Babu Joe amaze igihe atangije ibitaramo yise ‘Sunday night live’, kuri ubu igitahiwe kikaba icyo azakorera muri Kigali Universe ku wa 27 Nyakanga 2025.
Iki gitaramo Babu Joe agira umwanya wo kwakira abandi banyarwenya bagasusurutsa ababa bacyitabiriye, ni mu gihe kwinjira byo bizaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15Frw muri VIP mu gihe itike ihenze izaba ari ibihumbi 20Frw.






Ibitekerezo 0