Mu kiganiro n’abategura iki gitaramo, IGIHE yamenye ko Christopher yasabye kuvanwa muri iki gitaramo kuko yari yabamenyesheje ko ari mu myiteguro yo kwitabira igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ yabaye mu minsi ishize.

Nubwo atitabiriye iki gikorwa, Christopher byarangiye adasubiye muri iki gitaramo kimwe na Juno Kizigenza byemejwe ko we yasezeye kuko atari kuboneka kuko ari mu kazi ka ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.

Uwaduhaye amakuru mu bari gutegura iki gitaramo yavuze ko nubwo kutajyana n'aba bahanzi ari igihombo kuko abakunzi babo bari babiteguye, ariko bitazababuza gutarama kandi abantu bakishima kuko n'abo bafite atari bato ku mazina.

Ati "Nibyo twifuzaga kujyana nabo, ariko kutaboneka kwabo ntabwo byatuma duhagarika igitaramo, icy'ingenzi ni impamvu yacyo kandi twizeye ko bizagenda neza kuko n'abo dufitemo si bato ku mazina no mu buhanga kandi bafite abafana benshi."

Kuvamo kw’aba bahanzi byatumye hinjizwamo Calvin Mbanda wakomezanyije n’abarimo Marina, Niyo Bosco na Kenny Sol bityongera ku bo muri Uganda nka Jose Chameleone, AVA Peace, Ykee Benda n’abandi batandukanye.

Uretse gususurutsa abakunzi b’umuziki, abateguye iki gitaramo bavuga ko kinagamije guhuza abahanzi bagasabana bityo bakaba hari n’imishinga ikomeye bashobora guhuriramo biramutse bigenze neza.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 30 UGX (arenga ibihumbi 11 Frw) nk’itike ya make, ibihumbi 50UGX (arenga ibihumbi 19 Frw) n’ibihumbi 100UGX (arenga ibihumbi 39Frw).

Ni mu gihe abifuza kwicara ku meza azaba ateye mu myanya y’icyubahiro bo bazagura ay’abantu bane kuri miliyoni 1UGX (arenga ibihumbi 390Frw), ay’abantu umunani kuri miliyoni 3UGX (arenga 1 170 000 Frw) ndetse n’ayabantu 12 kuri miliyoni 5UGX (arenga 1 950 000 Frw).

Christopher na Juno Kizigenza bari batangajwe muri iki gitaramo gitegerejwe kubera i Kampala
Christopher na Juno Kizigenza bari batangajwe muri iki gitaramo gitegerejwe kubera i Kampala
Abahanzi bategerejwe muri iki gitaramo ntibarimo Christopher na Juno Kizigenza bamaze kukivamo
Abahanzi bategerejwe muri iki gitaramo ntibarimo Christopher na Juno Kizigenza bamaze kukivamo