Uyu muhanzi uri mu bazwiho ubuhanga mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yari aherutse kwemerera IGIHE ko ari gukorana indirimbo na Meddy ndetse icyo gihe akaba yari yizeye ko hari igihe yazasohoka kuri iyi album yitegura gusohora.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Ku bijyanye n’indirimbo yanjye na Meddy, oya ntabwo izaba iri kuri iyi Album kuko ntabwo turasoza uyu mushinga.”

Meddy aherutse guhurira na Gentil Misigaro mu gitaramo muri Canada mu Ukuboza 2024.

Gentil Misigaro wari umaze imyaka ine atabarizwa mu bikorwa by’umuziki, yongeye kuwusubukura ahita anateguza album ye ya kabiri, ahereye ku ndirimbo nshya yise ‘Antsindira intambara (Sinzatinya).

Iyi ndirimbo ibimburiye izindi zigera ku icumi zigize album ya kabiri Gentil Misigaro avuga ko amaze igihe akoraho ndetse akaba yitegura kuzisohorana n’amashusho yazo mu minsi iri imbere.

Iyi album Gentil Misigaro yitegura gusohora izaba ikurikiye iya mbere yise ‘Zamura’ yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali muri Werurwe 2019.

Iyi album yariho indirimbo zakunzwe nka Sinzuko ubigenza, Iyo mbimenya,Igorigota, Zamura, Hari imbaraga n’izindi zinyuranye.