Mu itangazo ryashyizwe hanze na Kim Kardashian, rigaragaza ko mu ntangiro za 2021, iki kiganiro nyuma y’agace kacyo ka 20, kizahita gishyirwaho iherezo. Cyari gisanzwe gica kuri E!
Ryagiraga riti “N’umutima uremerewe twafashe icyemezo gikomeye nk’umuryango cyo kubasezera ku kiganiro cya ‘Keeping Up With The Kardashians’. Ibihumbi by’abantu n’amasosiyete bose bari bari muri iki kiganiro.”
Yakomeje avuga ko iki kiganiro cyamugize uwo ari we uyu munsi, ariko akaba yafashe umwanzuro we n’abo bakoranaga ko kigomba guhagarara.
Umuvandimwe wa Kim Kardashian, Khloé Kardashian, yanditse avuga ko azakumbura ibihe byiza yagiriye muri iki kiganiro.
The Sun yatangaje ko hari amakuru yakuye mu nshuti za hafi z’uyu muryango, avuga ko kugira ngo gihagarare byaturutse kuri Kim Kardashian na Kylie Jenner bashakaga kukivamo, nyina Kris Jenner agahitamo ko aho kugira ngo bigende gutyo ikiganiro cyahagarara burundu.
Umwe ati “Umuryango wari umaze igihe uri kuganira ku hazaza h’iki kiganiro. Kim yari amaze igihe mu bibazo bye na Kanye West. Ntabwo yashakaga gukomeza gushyira ubuzima bwe bwite mu kiganiro, kandi byari bimukomereye kubona umwanya wo gufata amashusho yacyo.”
Yakomeje avuga ko Kylie we amaze kugwiza amafaranga mu bikorwa bye bitandukanye bijyanye n’ibirungo by’ubwiza, ndetse akaba atacyifuza gushyira ubuzima bwe hanze.
Ati “Kylie ari kubona amamiliyari y’amadorali ayakuye mu bikorwa bye bijyanye n’ibirungo by’ubwiza. Ntabwo agikeneye kujya muri iki kiganiro.”
Amakuru avuga ko Khloe Kardashian na Scott Disick aribo barakajwe no guhagarika iki kiganiro.
Iki kiganiro gitangira cyavugaga ku buzima bwite bwa Kim Kardashian n’abavandimwe be; Khloe na Kourtney. Cyibandaga ku buzima bw’urukundo bwa Kourtney na Scott Disick bahoze bakundana, Kris Humphries wakundanye na Kim Kardashian ndetse na Lamar Odom wakundanye na Khloe.
Ni ikiganiro kitavugwagaho rumwe, cyagiye gitwara ibihembo bitandukanye bikomeye ku Isi yose. Mu myaka 14 cyari kimaze, cyatumye Kim Kardashian, abavandimwe be n’abakunzi babo, ababyeyi be n’abana be n’abavandimwe baba ibyamamare ku Isi yose.
Iki kiganiro ubusanzwe cyavugaga ku buzima bw’uyu muryango, cyagaragaragamo ababyeyi b’abo muri uyu muryango Kris Jenner na Caitlyn Jenner [uyu yahoze ari umugabo wa Kris Jenner nyuma aza kwihinduza umugore ndetse mbere akiri umugabo yitwaga William Bruce Jenner].
Abandi bakigaragaragamo ni Kourtney Kardashian n’uwahoze ari umugabo we Scott Disick, Kim Kardashian West, Khloé Kardashian, Rob Kardashian, Kendall Jenner na Kylie Jenner.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!