Ni amarushanwa yasojwe mu ijoro ku wa 5 ushyira uwa 6 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi ine ba nyir’ibigo bifite izi mbuga bahabwa amahugurwa azabafasha kwagura ubushobozi n’imikorere.

Yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda (MoYA) hamwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda, ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu rwego rw’ikoranabuhanga (ICT Chamber) n’Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD.

Hari hagamijwe guhuza izi mbuga n’abahanzi nyarwanda, nyuma y’igihe hari abataka ko bakora ibihangano ariko bakabura uburyo bwo kubicururiza ku mbuga zitandukanye nk’uko bigenda mu bihugu byateye imbere.

Aya marushanwa yabereye mu Mujyi wa Kigali yatangiwemo impamyabushobozi ku bigo icyenda bifite izi mbuga zari zihanganye, ndetse eshatu muri zo zahize izindi zihabwa ibihembo by’ibihumbi 10 by’Amadolari, hafi miliyoni 15 RWF.

Muri aya mafaranga, Dajah Music Group yabaye iya mbere yahawe ibihumbi 5 by’Amadolari, Sinc Events yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 3 by’Amadolari mu gihe Imagine Creators yabaye iya gatatu yahawe ibihumbi 2 by’Amadolari.

Muvunyi Herve Clister uhagarariye Dajah Music Group yabwiye IGIHE ko yishimiye ibi bihembo, agaragaza ko bizamufasha kwagura uru rubuga yashinganye na bagenzi be.

Ati "Abahanzi ni benshi. Tugiye kwagura, duhe akazi abandi bantu, turusheho gukorana n’abahanzi nyarwanda benshi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA, Ishungure Parfait, yabwiye abanyamakuru ko hatoranyijwe imbuga icyenda zikomeye, ariko ko zizongerwa.

Ati “Twahurije hamwe abantu bafite imbuga zihuza abahanzi n’abakeneye gukoresha ibihangano byabo. Twahisemo icyenda zifite umwihariko wo gufasha abahanzi na ba ’Content Creators’ kugera ku isoko mpuzamahanga. Yari intangiriro, tuzagenda twagura uko ubushobozi buzagaragara.”

Ishungure yanahamije ko icyari kigamijwe ari “ukugaragaza ko no mu Rwanda hari imbuga zishobora gufasha abahanzi kwinjiza, ku buryo udakenera buri gihe gukoresha imbuga zo hanze kugira ngo umuhanzi akomeze gutungwa n’ibyo akora.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze igihugu cye gishaka gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kwinjiza amafaranga, hashingiwe ku ntego ya Perezida Paul Kagame.

Ati "Nka Ambasade n'igihugu cya Israel, turi kugerageza gukorera mu ntego y’Umukuru w'Igihugu yo gufasha urubyiruko na ba nyir’ibigo by'ubucuruzi kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu byo bakora."

Izindi mbuga esheshatu zahatanaga ni Murika.rw, Agaseke.me, Ticqet.rw, Watch.rw, AgasekeStore.com na Qtone.info y'umusizi Junior Rumaga.

Umuhanzi Chacha Imfurikeye ni we wasusurukije abitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
Anita Pendo wambaye imituku, akurikiwe na Noopja, Kimenyi Tito, Patycope na Junior Rumaga uri ku ntebe ya ruguru yabo, bari mu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
Dajah Music Group yabaye iya mbere mu gufasha abahanzi nyarwanda kwinjiza amafaranga aturuka mu bihangano byabo
Imbuga eshatu zabaye iza mbere mu gufasha abahanzi zagabanyijwe ibihumbi 10 by'Amadolari
Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA, Ishungure Parfait, yavuze ko iyi gahunda izakomeza kandi ikaguka
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko yishimiye ubufatanye n'u Rwanda mu gushyigikira ko abahanzi binjiza amafaranga ku mbuga zitandukanye zicuruza ibihangano byabo
Nyuma yo gutanga ibihembo, abitabiriye bose bafashe ifoto y'urwibutso bafite impamyabushobozi bashyikirijwe