Iri kamba rya pulasitike Notorious yaryambaye mbere y’iminsi itatu ngo yitabe Imana. Byari biteganyijwe ko amafoto yaryo ashobora kugura $300,000 (£225,900), ariko siko byagenze kuko yaguzwe $594,670 (£461,243) ryandika amateka yo kuba igikoresho gifite aho gihuriye na Hip hop kiguzwe menshi muri cyamunara.
Ryagurishirijwe muri cyamunara ikorwa n’Ikigo cyo mu Bwongereza cya Sotheby’s mu kwishimira akamaro ka hip-hop.
Usibye amafoto y’ikamba rya Notorious, iyi cyamunara yanagurishirijwemo amabaruwa y’urukundo Tupac Shakur yanditse afite imyaka 16, akoresheje intoki ze, yaguzwe $75,600 (£58,629).
Amabaruwa 22 y’urukundo yasinyweho na Tupac Shakur agifite imyaka 16 yoherereje Kathy Loy mu gihe bakundanaga ku ishuri ry’ubuhanzi rya Baltimore mu myaka ya 1980.
Izi nyandiko zirimo guhura kwabo kwa mbere no gutandukana kwabo, n’ibaruwa yo kwicuza urwo rukundo yohereje hashize umwaka. Aya mabaruwa ya Tupac kandi yerekana ubucuti bukomeye bwari hagati ye na Jada Pinkett nk’abanyeshuri.
Avugamo kandi ubuzima bw’iwabo mu rugo, uko nyina yavaga ku kazi bwije bikaba ngombwa ko Tupac amufasha kwita kuri babyara be.
Amwe mu mafaranga yavuyemo muri iyi cyamunara azashyirwa mu mishinga y’ibikorwa by’ubugiraneza mu Mujyi wa New York.
Christopher George Latore Wallace wamamaye nka Notorious B.I.G., yarashwe ku wa 9 werurwe mu 1997. Nyuma gato yaho Tupac Amaru Shakur yari amaze kwicirwa i Las Vegas muri Nzeri 1996, yari afite imyaka 25 y’amavuko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!