Mu butumwa bw’Umujyi wa Kigali bwashyizwe hanze na sosiyete icuruza amatike ya Ticqet, bwamenyesheje abari baguze amatike ko iki gitaramo cyasubitswe, bunabamenyesha ko hagiye gutegurwa uburyo bwo kubasubiza amafaranga cyangwa ababishaka bakazayakoresha ku munsi mushya iki gitaramo kizaberaho.
Muri ubwo butumwa bagize bati “Hateganyijwe uburyo abafite amatike bazasubizwa amafaranga bishyuye cyangwa bagakoresha amatike basanganywe mu gihe igitaramo kizaba cyamaze gushyirwaho undi munsi. Itariki kizaberaho ndetse n’andi makuru ajyanye n’uburyo bwo gusubizwa amafaranga cyangwa gukoresha amatike asanzwe, bizatangazwa mu gihe gikwiye.”
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo Itorero Inyamibwa, Ishyaka z’Intore n’Indatirwabahizi, ndetse n’abahanzi barimo Massamba Intore, Muyango, Cyusa na Teta Diana.
Uretse aba bahanzi bari batumiwe gususurutsa abazitabira iki gitaramo, cyanatumiwemo Cécile Kayirebwa, mu rwego rwo kuzirikana uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!