00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Demarco cyitabiriwe n’abatarenze 100 muri BK Arena (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 08:02
Yasuwe :

Umuhanzi Collin Demar Edward wamamaye nka Demarco wo muri Jamaica, yavuye muri BK Arena aririmba urwo abonye nyuma yo kuhakorera igitaramo bwa mbere, kikitabirwa n’abatarenze 100 mu nyubako yakira abarenga ibihumbi 10.

Iki gitaramo cyasize inkuru i musozi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023.

Demarco wari wagitumiwemo nk’umuhanzi w’umunsi, yari gufatanya n’abahanzi basaga 10, gusa yakorewe mu ngata n’abarimo Bushali, Ariel Wayz ndetse na Kivumbi King gusa.

Ni mu gihe abandi bahanzi bari ku rutonde rw’abagomba kuririmba bo ntawigeze abaca iryera. Aba barimo Sintex, Spax, DeeJay Pius, Big Bang Bishanya, Dee Rugz na Davy Ranks.

Ibijya gushya birashyuha

Iki gitaramo cyagombaga kuba mu Ukuboza 2022, kiza gusubikwa cyimurirwa muri Mutarama 2023.

Ibi byateye impungenge bamwe bibaza kuri iki gitaramo kigiye kuba mu kwezi kwahabuye benshi mu bategura ibitaramo mu Rwanda.

Ubwo haburaga iminsi ibiri ngo iki gitaramo kibe, abahanzi barimo Ish Kevin na Chris Eazy bikuye muri iki gitaramo abantu batangira gukemanga imitegurire yacyo.

Ku munsi w’igitaramo, byageze saa 7:00 hacurangwa umuziki gusa, abantu bake bake babashaga kwinjira bageraga imbere mu nyubako ya BK Arena bagahita basohoka bategereje ko gitangira.

Nyuma yo gutegereza umwanya munini, umubare w’abitabiriye utazamuka, MC Nario na Ange bazamutse ku rubyiniro inshuro ebyiri zose bavuga ko umuhanzi wa mbere agiye kuririmba, ariko bikarangira bitabaye.

Nyuma y’amasaha abiri abantu bategereje ko umuhanzi wa mbere azamuka ku rubyiniro , umuraperi Bushali niwe wabimburiye abandi bahanzi.

Uyu muhanzi wari uherekejwe n’umufasha we ntiyakazwe n’umubare muto w’abari mu gitaramo, akora iyo bwabaga aririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo ‘Ku gasima’, ‘Kamwe’, n’izindi.

Uyu muraperi yakurikiwe na Ariel Wayz na Kivumbi King bakoze ibishoboka byose bashimisha abantu bake bari muri iyi nyubako.

Aba bahanzi bashimiye bake babashije kuza muri iki gitaramo, bababwira ko ari abafana beza b’umutima.

Demarco wari umuhanzi mukuru yageze ku rubyiniro saa 12:22 aririmba indirimbo zirimo ‘Love my life’ , ‘No wahala’ , ‘I Gotta Feeling’ ya Black Eyed Peace, n’izindi.

Uyu muhanzi wakoze ibishoboka byose ngo ashimishe abari muri iki gitaramo yasubiyemo inshuro ebyiri indirimbo ‘Love my life’.

Ibi yabikoze nyuma yo kubona ko ubwitabire ari buke, amanuka urubyiniro asanga abafana mu byicaro byabo, akora uruziga agerageza kubiyegereza.

Demarco yazengurutse inyubako ya BK Arena ashaka abakobwa abyinisha, dore ko bamwe usanga bizihiwe iyo bakaraga umubyimba mu muziki wa Reggae - Dancehall.

Iki gitaramo cyasojwe ku saa 1:02 buri wese mu bari wabashije kugera muri iyi nyubako ataha yibaza niba uyu muhanzi azakumbura igitaramo yakoreye i Kigali.

Abahageze kare bahisemo kuguma hanze bategereje ko igitaramo gitangira
Ariel Wayz yakoze ibishoboka byose aririmbira abakunzi b'umuziki we nubwo bari bake ku buryo bugaragara
Bake babashije kuhagera banyuzwe n'umuziki wacuranzwe
Bushali ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro
Bushali ntiyakanzwe n'ubuke bw'abari muri iki gitaramo
Byageze saa moya n'igice z'umugoroba nta muntu urakandagira muri BK Arena
Ariel Wayz yashimiye abaje, ababwira ko ari abafana b'umutima
Uyu muhanzi ntiyakanzwe n'ubwitabire bwari hasi, yakoze ibishoboka byose agerageza gushimisha bake baje kumushyigikira

Amafoto : Shumbusho Djasiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .