Riderman ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru, yasobanuye ko abahanzi bakora Hip Hop atari bo bakwiriye gufata iya mbere kuko hari abakabaye babigira ibyabo barimo umuryango cyangwa se abagore ba Jay Polly.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutaramira abitabiriye itangwa ry’igikombe cya Shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda cyatwawe na APR FC ku itariki 12 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pelé Stadium, Riderman yongeye kugaragaza ubushake bwo gushyigikira uwo ari we wese wategura igitaramo cyo gukusanya inkunga zo gufasha abana ba Jay Polly no gusigasira ibigwi bye nk’umuraperi ufatwa nk’uwahirimbaniye injyana ya Hip Hop mu gihe cye.
Riderman yagize ati‘’Ntabwo twategura igitaramo cyo kwibuka Jay Polly, ibyo bintu ntabwo byajya mu biganza by’abahanzi ba Hip Hop. Keretse abo mu muryango wa Jay Polly cyangwa se abashinzwe kurerebera inyungu ze babiteguye,”
“Ibintu bivamo amafaranga rimwe, kabiri ukabona amafaranga arinjira hari abavuga ko uri gukoresha izina ry’umubyeyi wacu cyangwa se umwana wacu mu kwinjiza amafaranga. Keretse abo bireba babikoze noneho bakadusaba kubashyigikira nk’abantu twabanye na Jay Polly, byakoreka. Twe tubikoze ntabwo byasa neza.”
Abo bireba ntibazi aho biva n’aho bijya
Umukuru w’umuryango wasigaranye inshingano zo gukurikirana abana n’ibikorwa byose bibyara inyungu mu izina rya Jay Polly, Uwera Jean Maurice yabwiye IGIHE ko umuntu wese ufite igitekerezo cyabyarira inyungu umuryango hakoreshejwe izina rya Jay Polly amarembo arafunguye kandi yiteguye ko bakorana.
Ati” Niteguye gukorana n’uwari we wese wagira icyo ashaka gukora ku bwi’nyungu z’abana, murakoze!”
Jay Polly yabyaranye n’abagore babiri barimo Nirere Afsa uzwi nka Fifi. Yabyariye Jay Polly na Uwimbabazi Sharifa.
Fifi yabwiye IGIHE ko ari gushaka uko yaganiriza abasigaye mu itsinda rya Tuff Gangz bakareba uburyo bunoze bwo gutegura igitaramo cyo kwibuka Jay Polly.
Ati”N’ubu mfitanye gahunda n’abagize Tuff Gangz kandi tugomba kuganira tukareba abashoramari bashobora kudushyigikira tugategura igitaramo cyo gusigasira ibigwi bya Jay Polly.”
Uwimbabazi Sharifa yemera ko bategereje umukuru w’umuryango ari we Uwera Jean Maurice, bagafata umwanzuro w’igikwiriye gukorwa.
Ati”Riderman ibyo yavuze nibyo, nitwe bireba mbere na mbere. Ariko rero uraduhwituye kuko tugiye kureba uko tubyitaho. Twabivuzeho kenshi nk’umuryango ahubwo nanjye nakubaza kuki bidakorwa?"
Jay Polly yitabye Imana tariki 2 Nzeri 2021. Imyaka igiye kuba itatu nta gitaramo cyo kwibuka Jay Polly ku buryo haganirwa ku mateka yamuranze ndetse hagakusanywa umusanzu wo gushyigikira abakobwa be babiri.
Reba indirimbo iri mu zakunzwe za Jay Polly
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!