00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto ya Moses Turahirwa yambaye hafi ubusa yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 05:51
Yasuwe :

Muri iki gitondo cyo kuwa 15 Ugushyingo 2022 ku mbuga nkoranyambaga habyukiye amafoto atandukanye y’umunyamideli Moses Turahirwa harimo imugaragaza yambaye mu buryo butavuzweho rumwe n’abazikoresha.

Iyi foto yagarutsweho igaragaza Turahirwa yateye umugongo ikirunga cya Sabyinyo asa n’uwambaye ubusa uretse igitambaro yari yakinze ku myanya y’ibanga gusa.

Ni ifoto yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Aya mafoto yafashwe nyuma y’umwanya munini uyu musore yari amaze atunganya umushinga amazemo iminsi ugamije kubungabunga ibidukikije azamurika ku wa 3 Ukuboza 2022 akaba yasabye abamukurikira kugerageza gushakisha izina azawita.

Benshi mu babonye iyi foto y’uyu munyamideli bayakiriye mu buryo butandukanye.

Imbabazi yagaragaje ko yakunze iyi foto amusaba ko yazayikoramo ikibumbano, igitekerezo cyashyigikiwe na Nirere Shanel.

Imbabazi yagize ati “Iyi foto uzayikoremo ikibumbano cyawe.”

Nirere Shanel yagize ati “Yego Mbabazi icyo ni cyo gitekerezo cya mbere nagize nkibona iyi foto.”

Uwiyita Joli tropisme, yanditse agira ati “Moses ntabwo nari niteguye iyo foto ya mbere.”

Uwiyita Umunyatogo yanditse agira ati “Jya wambara wikwize.”

Daniel boco yagize ati “Byantwaye umwaya munini kugira mbashe kubona ko inyuma hari ikirunga.”

Sangwa Janvier we yagize ati “Iyi foto ni iy’ikinyacumi koko.”

Isimbi Queen we yibazaga niba kwambara ubusa ari bimwe mu bigize imideli.

Turahirwa ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda; yashinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ mu 2015, ikaba imaze kuba ubukombe mu guhanga imyambaro itandukanye ikunzwe n’abatari bake.

Imyambaro iheruka iyi nzu yashyize hanze ni iyo bise ‘Imandwa’ yasohotse mu 2021 na ‘Imandwa zose’ yasohotse mu 2022.

Turahirwa afite impanyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no guhanga imideli ‘Masters in collection design’, yakuye mu ishuri rya Polimoda ryo mu Butaliyani.

Moses Turahirwa yishimiye ibihe yagiriye mu Majyaruguru y'u Rwanda muri Singita Kwitonda Lodge
Ifoto ya Moses Turahirwa yateje impaka ku mbuga nkoranyamabaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .