Uyu musore avuga ko The Ben yashyizwe muri ibi bibazo by’inkiko ashutswe na bamwe mu bantu bari mu ikipe ye yamuherekeje i Burundi bitewe n’inyungu zabo bwite.
Ndagijimana (Eric X Dealer) yarekuwe by’agateganyo ku wa 24 Ugushyingo 2023 nyuma yo kujuririra icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge, rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ku wa 23 Ukwakira 2023.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Radio 10 , yavuze ko akiva muri gereza yandikiye The Ben amusaba guhagarika iby’iki kirego undi ntiyamusubiza.
Ati “Naranabimusabye ariko sinzi impamvu atagikuramo , uretse ko anavuga ko atari we wandeze kandi mu nyandiko y’urukiko bigaragara ko ari wareze , namwandikiye rimwe nkirekurwa , ariko ntabwo yansubije , gusa ubutumwa bwo yarabubonye.”
“Uko muzi niba umutima we utarahinduka nzi ko ari umuntu wumvikana azabikora, reka tubihe umwanya, ”
Ndagijimana (Eric X Dealer) yavuze ko ubwo yafatwaga ari kuri Sitasiyo ya RIB, The Ben na we ubwe yahamusanze akamubwira ko atahamya ko ari we wamwibye telefone ahubwo abantu bari muri ikipe ye ari bo babimubwiye bavuga ko bafite n’amashusho ari kwiba iyi telefone.
Yavuze ko naramuka atsinze uru rubanda nta ndishyi azeregera gusa mbere y’umvaga azabikora ariko yaje gusanga ari ibyo kumutesha umwanya.
Eric X Dealer biteganyijwe ko azasubira mu rukiko kwiregura kuri iki cyaha muri Gicurasi 2024.
Uyu musore avuga ko umubano na The Ben watangiye kera acyiga mu mashuri yisumbuye muri Eto Kibungo hagati ya 2008 na 2009, ubwo yashakaga kumutumira mu bitaramo avuga ko yateguraga muri INATEK.
Ndagijimana yahishuye ko yarinze atabwa muri yombi hari gahunda afitanye na The Ben bari bumvikanye ko nibagaruka i Kigali bazahura bakaganira bisanzwe, dore ko ngo yari umwe mu bamufashije kwamamaza igitaramo.
Yavuze ko atitabiriye ubukwe bwa The Ben gusa yari mu bantu bahawe ubutumire.
Akirekurwa yasabwe kwirinda kujya mu itangazamakuru
Akirekurwa by’agateganyo Ndagijimana (Eric X Dealer) yasabwe na benshi kutajya mu itangazamakuru no kutagira icyo atangaza ibi ngo yabibwiwe n’abamukangisha kumusubiza muri gereza.
Uyu musore yumvikanisha ko ikibazo agifitanye na Muyoboke Alex utamwishimiye ndetse hari utubazo bagiranye kera agikorana na Charly na Nina n’ubu tutarakemuka.
Ati “Mfungurwa by’agateganyo na we ubwe yarabinyibwiriye (yashakaga kuvuga Muyoboke Alex) Twahuriye B Lounge hari mu masaha y’ijoro yarambwiye ngo witonde twakugiriye impuhwe nugenda ukavuga turagusubizayo.”
“Nkisohoka nahuraga n’abantu bakavuga ngo kuki uri ugisambo ? Hari abantu benshi bagiye banyegera bambwira ngo ntugire icyo uvuga, narebye ibiganiro bagiye bamvugaho nibwo nanjye nafashe umwanzuro wo gukura icyasha ku izina ryanjye.”
“Ikintu cyangoye ndi i Mageragere ni ukumva hanze ndi kwitwa igisambo, ubu aho ntuye ntabwo bakibivuga bamaze kumenya ukuri.”
Uyu musore yakomeje avuga ko uwasembuye iby’iki kirego ari na we wazanyemo izina rya Coach Gael gusa ngo iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Ndagijimana nta mubano afitanye n’uyu mugabo.
Eric Ndagijimana avuga ko icyerekana ko ibiri kumubaho byose byapanzwe cyangwa ari akagambane, ari uko mu gika cya gatatu cy'iki kirego kivuga ko yaje i Kigali ya 1 Ukwakira, nyuma y’igitaramo cyari cyabaye tariki 31 Nzeri 2023 (itariki itabaho).
Ikindi ni ibivuga ko telefone yibwe yatse bwa mbere tariki 1 Ukwakira 2023 yakira hafi yaho atuye nyamara impapuro z’inzira zerakana ko uyu musore yagarutse mu Rwanda tariki ya 2 Ukwakira 2023.





Ibitekerezo 0