Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Japhet Mazimpaka yavuze ko iki gitaramo kizibanda ku rwenya rwo guseka uburyo urubyiruko rwo muri iyi minsi rwishyize ku gitutu cyo kwamamara ku mbuga nkoranyambaga kabone nubwo rwaba rudafite ibikorwa bituma rwamamara.

Ati “Kurwana intambara yo kugira ngo umuntu abe umu ‘influencer’ ku mbuga nkoranyambaga rimwe na rimwe nta n’icyo akora, byoretse urubyiruko rwinshi rubaho ubuzima butari ubwarwo.”

Japhet avuga ko imbuga nkoranyabaga zamaze kuba icyorezo mu rubyiruko, bituma bamwe bakora n’ibidakoreka kugira ngo abantu babamenye.

Ahamya ko muri iki gitaramo urwenya azatera ruzibanda ku ntambara urubyiruko rurwana ngo rwamamare ku mbuga nkoranyambaga zikarusigira ibikomere biba bigiye ko bazakira.

Japhet Mazimpaka ahamya ko kwirundurira ku mbuga nkoranyambaga bigira ingaruka ku rubyiruko by’umwihariko bamwe bakahakura agahinda gakabije.

Ati “Ibyo bintu bikora ikintu gikomeye ku mitekerereze y’umuntu, icyo nshaka gukora ni uguhura tukabiganiraho tukabiseka. Tuzaba tureba ibintu bidasanzwe bijya bitubaho muri iyi si y’imbuga nkoranyambaga twimukiyemo tutabizi.”

Mazimpaka Japhet usanzwe ari umunyamakuru wa RBA, ni umunyarwenya wamamariye mu itsinda rya #BigombaGuhinduka abanamo na 5K Etienne.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 20Frw
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 20Frw
Japhet Mazimpaka agiye gukira igitaramo kizibanda ku byo abona byoretse urubyiruko rwo mu ‘Isi y’imbuga nkoranyambaga’
Japhet Mazimpaka agiye gukira igitaramo kizibanda ku byo abona byoretse urubyiruko rwo mu ‘Isi y’imbuga nkoranyambaga’