Iki ni igitaramo kimaze kumenyerwa mu Rwanda kiba ngarukakwezi, gitegurwa na Rg Consult Inc.

Wyre w’imyaka 42 muri iki gitaramo azafatanya n’abahanzi barimo Daddy Andre wo muri Uganda n’umuhanzikazi Alyn Sano wo mu Rwanda, bamaze igihe batangajwe.

Uyu Kevin Wyre amenyerewe mu muziki wa R&B yiganjemo Reggae muri Kenya, yatangiye gukora umuziki ahagana 1999. Yakuriye mu itsinda rya Necessary Noize na East African Bashment Crew.

Nyuma yo kuva muri aya matsinda, Wyre yakomeje gukora umuziki ku giti cye, ubu amaze gukora album ebyiri zirimo iyo yise "Definition of a Lovechild" yakoze mu 2006 na 'Ten Years Wiser' yamuritse mu 2010, igaruka ku rugendo rwe rwa muzika mu myaka 10.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yakoranye indirimbo n’abahanzi barimo 2Face Idibia, Chege, P-Square, Khaligraph Jones, Morgan Heritage n’abandi.

Uyu muhanzi ufite sosiyete ifasha abahanzi Love Child Records, mu myaka irenga 22 amaze muri muzika yegukanye ibihembo bitandukanye birenga umunani bivuye hanze ya Kenya birimo icya Best New Entertainer yahawe na International Reggae and World Music Award.

Umugore wa Wyre, Hanifa Wyre bahujwe n’ibitaramo, bwa mbere bahura uyu mukobwa yasabye uyu muhanzi ko yakwifotozanya na murumuna we.

Uyu muhanzi avuga ko Hanifa Wyre atari umufana w’imiziki ye, ahubwo murumuna we ni we wari umufana wa Wyre cyane. Hanifa na Wyre bakoze ubukwe mu 2008.

Wyre yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Sina Makosa’, ‘Fire Anthem’ yakoze akiri mu itsinda rya East African Bashment Crew, ‘Nakupenda Pia’, ‘Mimi naye’, ‘Dancehall Party’ ‘She say dat’ yakoranye na Cecile wo muri Jamaica.

‘Sinamakosa’ imwe mu ndirimbo za Wyre zakunzwe cyane

‘Fire Anthem’ indirimbo y’itsinda East African Bashment Crew , uyu muhanzi yabayemo

Uyu muhanzi afite sosiyete ifasha abahanzi yise Love Child Records
Uyu muhanzi afite sosiyete ifasha abahanzi yise Love Child Records
Kevin Wyre wo muri Kenya ni umwe mu bazataramira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction
Kevin Wyre wo muri Kenya ni umwe mu bazataramira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction
Kevin Wyre ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye muri muzika ya Kenya
Kevin Wyre ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye muri muzika ya Kenya