Mugwaneza Abdul ushinzwe kumenyekanisha iyi filime yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyayo cyaturutse ku buzima abantu banyuramo cyane cyane abakundana, aho umwe ashobora kunaniza undi ashaka ko amuvaho ariko ntave ku izima.

Ati “Ni filime igaruka ku buzima bwa buri munsi bw’urukundo, sinavuga ngo ivuga kuri njye, kanaka cyangwa uriya cyangwa indi nshuti yanjye ya hafi, ahubwo ivuga ku byo benshi muri sosiyete turimo banyuramo.”

Ni filime irimo abakinnyi bamaze kumenyekana muri sinema nyarwanda n’abandi bakizamuka. Ati “twizeye ko abantu bazayikunda nta kabuza.”

Iyi filime inkuru yayo ishingiye ku mukobwa witwa Mushambokazi ukunda byo gupfa umusore ugaragaramo yitwa Oba, ariko uyu musore urukundo rw’umukobwa ntaruhe agaciro, akajya yigira mu bandi.

Yerekanwa kuri shene yitwa Kigali Drama buri wa gatatu saa yine za mu gitondo. Yanditswe inayoborwa n’umugabo ukunda kwiyita Anonymous.

Mugwaneza watangiye Sinema mu 2012 yanyuze muri filime zitandukanye zirimo nk’iyitwa ‘Amarira y’urukundo’, ‘Inzozi mbi’, ‘Isi ntisakaye’ n’izindi.

Rukundo Arnold wamamaye muri sinema y’u Rwanda nka Shaffy, we yayishoyemo imari bamwe bazwi nka ‘Producer’.

Uyu mukobwa muri filime agaragaramo yitwa Mushambokazi  ariko ni na ryo zina rye mu buzima busanzwe
Uyu mukobwa muri filime agaragaramo yitwa Mushambokazi ariko ni na ryo zina rye mu buzima busanzwe
Rukundo Arnold wamamaye muri sinema y’u Rwanda nka Shaffy, ni we mushoramari wa filime The Dreams
Rukundo Arnold wamamaye muri sinema y’u Rwanda nka Shaffy, ni we mushoramari wa filime The Dreams