Mugwaneza Abdul ushinzwe kumenyekanisha iyi filime yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyayo cyaturutse ku buzima abantu banyuramo cyane cyane abakundana, aho umwe ashobora kunaniza undi ashaka ko amuvaho ariko ntave ku izima.
Ati “Ni filime igaruka ku buzima bwa buri munsi bw’urukundo, sinavuga ngo ivuga kuri njye, kanaka cyangwa uriya cyangwa indi nshuti yanjye ya hafi, ahubwo ivuga ku byo benshi muri sosiyete turimo banyuramo.”
Ni filime irimo abakinnyi bamaze kumenyekana muri sinema nyarwanda n’abandi bakizamuka. Ati “twizeye ko abantu bazayikunda nta kabuza.”
Iyi filime inkuru yayo ishingiye ku mukobwa witwa Mushambokazi ukunda byo gupfa umusore ugaragaramo yitwa Oba, ariko uyu musore urukundo rw’umukobwa ntaruhe agaciro, akajya yigira mu bandi.
Yerekanwa kuri shene yitwa Kigali Drama buri wa gatatu saa yine za mu gitondo. Yanditswe inayoborwa n’umugabo ukunda kwiyita Anonymous.
Mugwaneza watangiye Sinema mu 2012 yanyuze muri filime zitandukanye zirimo nk’iyitwa ‘Amarira y’urukundo’, ‘Inzozi mbi’, ‘Isi ntisakaye’ n’izindi.
Rukundo Arnold wamamaye muri sinema y’u Rwanda nka Shaffy, we yayishoyemo imari bamwe bazwi nka ‘Producer’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!