Iyi filime y'isaha imwe n'iminota 34 ya Jennifer Lopez, yayobowe na Ol Parker, mu gihe yanditswe na Brett Goldstein afatanyije na Joe Kelly. Goldstein ni na we ukinamo ari kumwe na Jennifer Lopez.

Muri iyi filime, Jennifer Lopez akina yitwa Jackie Cruz, umugore uyobora kompanyi y’indege ya Air Cruz, uzwiho gukurikiza amategeko akakaye abuza abakozi gukundana mu kazi. Gusa ibintu bihinduka ubwo haza umunyamategeko mushya witwa Daniel Blanchflower ariwe Brett Goldstein, maze hagati yabo hakavuka urukundo rw’ibanga ruteza ibibazo muri sosiyete.

Iyi filime izagaragaramo abandi bakinnyi barimo Betty Gilpin, Tony Hale, Bradley Whitford ndetse na Edward James Olmos, wigeze gukinana na Jennifer Lopez muri filime ‘Selena’ yasohotse mu 1997.

Agace gato k’iyi filime kamaze kugera hanze kagaragaza uburyo urukundo rw’aba bombi ruteza ibibazo muri sosiyete cyane ko abakozi bari barategetswe kudakundanira mu kazi, bikarangira ibwiriza ryishwe n’umuyobozi.

Abasesenguzi mu by’imyidagaduro bafata iyi filime nk’ishobora kongera kuzamura izina rya Jennifer Lopez waherukaga kuvugwa cyane muri filime nka “romantic comedy” yagiye hanze mu myaka yashize.

Jennifer Lopez aherutse kuvuga ko yishimiye kongera kugaragara muri sinema ndetse agaragaza ko ‘Office Romance’ ari filime yishimiye gukinamo kurusha izindi zose yakinnye.

Jennifer Lopez agiye kugaragara muri filime nshya yise ‘Office Romance’
Jennifer Lopez agiye kugaragara muri filime nshya yise ‘Office Romance’
Iyi filime nshya ya Jennifer Lopez izatambuka kuri Netflix
Iyi filime nshya ya Jennifer Lopez izatambuka kuri Netflix