Ibyo wamenya kuri Fayzo umaze imyaka 10 atunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Tuyishime Faycal Hassan uzwi cyane nka Fayzo, ni umwe mu bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda nk’umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi kandi nyinshi zakunzwe mu myaka icumi amaze muri ako kazi.

Uyu mugabo avuga yatangiye kwinjira mu muziki mu 2006 ubwo yari mu mashuri yisumbuye, iki gihe yabanje kugerageza kuririmba.

Ati ”Nakundaga kuririmba ariko bikananira, nshaka kurapa, byatumye dukora itsinda na Puff G ndetse na Didier Touch nubwo ritarambye kuko byaje kutunanira.”

Fayzo ahamya ko akiri mu mashuri yisumbuye aribwo yatangiye gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi guhera, mu 2008.

Nubwo yatangiye icyo gihe cyose, urugendo rwe abara ko rwatangiye mu 2010 ubwo yakoraga amashusho y’iya Elione Victory yitwa “Amafaranga”.

Nyuma y’iyi yakoze izindi nyinshi zirimo iz’abahanzi bari bakomeye mu myaka ishize, ndetse n’ubu aracyakorera abakomeye muri ibi bihe.

Fayzo avuga ko indirimbo ya Elione Victory “Amafaranga” abara nk’iyo yahereyeho, yayikoreye ibihumbi 40 Frw.

Nyuma y’imyaka icumi akora umuziki, Fayzo yemeza ko yavuye ku bihumbi 40 Frw yakoreraga indirimbo akaba asigaye akorera arenga miliyoni imwe.

Ati ”Navuga ko ubu nsigaye nca arenga miliyoni nubwo wenda biterwa n’umukiliya nabonye, turumvikana hari n’igihe ufasha cyangwa ugasanga ukoreye make kubera izindi mpamvu, ariko urwego umuntu agezeho rurashimishije.”

Fayzo avuga ko gukunda ibyo akora no guharanira kwihugura muri byinshi, ari bimwe mu bimufasha mu iterambere ry’akazi ke ko gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Icyakora nubwo ngo hari aho bigaragara ko umuziki w’u Rwanda uri gutera imbere, Fayzo ahamya ko ibikoresho bigezweho ari kimwe mu bibagora kubibona.

Ati ”Iyaba abahanzi batwishyuraga amafaranga meza nk’ayo bamwe bajya kwishyura hanze, byatuma tubona ibikoresho bikomeye kandi byiza tugakora amashusho meza.”

Fayzo avuga ko atazibagirwa indirimbo nka Amafaranga ya Elione Victory, Igitekerezo ya King James n’izindi zinyuranye yakoze, cyane ko ageze ku zigera kuri 300 yakoze kandi zikunzwe.

Uyu mugabo ufite umuryango w’abana babiri, avuga ko gukora amashusho y’abahanzi ari cyo kimufasha kubaho ubuzima bwa buri munsi ndetse bikanamutungira umuryango.

Ikiganiro na Fayzo, umuhanga mu gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi

Amafaranga indirimbo ya mbere Fayzo yahereyeho

Indirimbo Igitekerezo ya King James iri mu zo Fayzo aherutse gukora

Indirimbo "Ma vie" ya Social Mula Fayzo yakoze mu minsi ishize

Fayzo yatangiye gufata amashusho y'indirimbo z'abahanzi akiri muto
Gufata no gutunganya amashusho y'indirimbo ntabwo biba byoroshye
Fayzo avuga ko indirimbo amaze gukorera amashusho zitari munsi ya 300
Fayzo avuga ko gufata amashusho y'indirimbo z'abahanzi ariko kazi kamutunze n'umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .