Kitaka uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda, yatumiwe mu gitaramo kizabera muri Mundi Center, ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ni igitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibyiswe “Davido Ahanad Countdown’’ bimaze iminsi biri kubera ahantu hatandukanye, biteguza icy’imbaturamugabo Davido azakorera i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025.
Davido azaza i Kigali kumurikira abanyarwanda album ye nshya yise ‘5Ive’, mu gitaramo cyateguwe na Intore Entertainment ifatanyije na Skol Rwanda. Ni igitaramo azahuriramo na Kitoko. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ntabwo arajya hanze.
Elijah Kitaka wamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise “Dawa” ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi muri Uganda ya Swangz Avenue. Uretse kuririmba ni umucuranzi w’ibicurangisho bitandukanye birimo ingoma za kizungu n’ibindi.
Mu muziki we yibanda ku njyana zirimo Afro-soul na R&B. Zimwe mu ndirimbo zatumye atangira guhangwa amaso zirimo iyo yise “Ndi Wuwo” na “Nothing’’.
Uyu musore yavukiye mu muryango w’abanyamuziki cyane ko se yari umucuranzi wa guitar bass mu gihe nyina yari umuririmbyi muri korali. Yatangiye gucuranga ingoma mu rusengero afite imyaka irindwi.
Mbere yo kumenyekana yacurangiye abahanzi batandukanye bakomeye barimo Bebe Cool, Maurice Kirya, Lilian Mbabazi, A Pass na Azawi ubu babarizwa muri ‘label’ imwe.
Reba zimwe mu ndirimbo za Elijah Kitaka










Ibitekerezo 0