00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri filime ’Conclave’ ivuga ku itorwa rya Papa, yaciye ibintu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 April 2025 saa 09:35
Yasuwe :

Mu gitondo cyo ku wa 21 Mata 2025, hatangajwe inkuru y’incamugongo ko uwari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.

Iyi nkuru ikimara kumenyakana bamwe batangiye kwibaza byinshi k’uzagirwa Papa mushya mu minsi iri imbere.

Bamwe bahise berekeza amaso kuri filime ivuga kuri uyu muhango ndetse batangira kwibutsanya ku mbuga nkoranyambaga ibya filime yitwa ‘Conclave’.

Ubusanzwe ‘Conclave’ ni inama y’abakaridinali iba igamije gutora usimbura Papa witabye Imana.

Ni igikorwa kiba mu ibanga rikomeye i Vatican, aho abakaridinali bifungirana kugira ngo bitorere umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika.

Filime ivuga kuri uyu muhango yagiye hanze mu 2024 yitwa “Conclave” yitirirwa uyu muhango. Yanditswe na Peter Straughan itunganywa na Edward Berger.

Ishingiye ku gitabo cyasohotse mu 2016 cyanditswe na Robert Harris.

Yerekana ibibera imbere muri iyo nama ikomeye y’abakaridinali nyuma y’urupfu rwa Papa. Ralph Fiennes ni we ukina nka Cardinal Lawrence, uba ushinzwe kuyobora iyo nama y’amatora ya Papa mushya.

Filime ikinirwa muri Chapelle Sistine, aho abakaridinali bateranira, igatanga ishusho y’uko ukwemera n’irari ry’ubutegetsi bishobora kugira uruhare rukomeye mu matora.

Hagaragaramo amabanga akomeye, imikoranire hagati y’abakaridinali, ubucuti, ndetse n’ibihuha, byose bishyirwa ahabona mu buryo butunguranye.

Ntabwo ishingiye ku gikorwa runaka cyabayeho ariko igaragaza ishusho y’uko itorwa rya Papa mushya riba rimeze. Imara amasaha abiri. Yagiye hanze ku wa 25 Ukwakira 2024.

Iyi filime yakunzwe cyane bitewe n’ubuhanga ikoranwe, uko yafashwe mu buryo bwa sinema, ndetse n’uburyo yagaragaje ubuzima bw’imbere muri Vatican nyuma yo gutabaruka kwa Papa.

Ni ibintu bidakunze kugaragara benshi. Ubwo yajyaga hanze yahise ihinduka imwe mu zarebwe cyane mu 2024.

Kuva yajya hanze kandi ibihembo nyamukuru “Conclave” yatsindiye birimo ibya BAFTA Awards (78th British Academy Film Awards) aho yegukanye ibihembo bine birimo icya filime nziza kurusha izindi, Filime y’Abongereza y’indashyikirwa, icya Best Director na Best Adapted Screenplay.

Iyi filime kandi uyu mwaka mu bihembo bya Academy Awards (Oscars) yari ihatanye mu byiciro umunani ariko ibasha gutwara igihembo kimwe cy’Inyandiko ishingiye ku gitabo nziza.

Si aho gusa kandi kuko muri Golden Globe Awards na ho yatsindiye igihembo cya Best Screenplay.

Muri Screen Actors Guild Awards (SAG) na ho yegukanye igihembo cya Best Outstanding Performance, mu gihe muri Critics’ Choice Awards yatsindiye ibihembo bitatu birimo icya Best Adapted Screenplay, Best Acting Ensemble (Itsinda ry’abakinnyi ryitwaye neza) na Best Costume Design (Imyambaro myiza). Hari n’ibindi byinshi yatwaye kuva yajya hanze.

Yanashyizwe mu rutonde rwa “Top 10 Films of 2024” n’inzego nka National Board of Review na American Film Institute.

Uretse kuba yararebwe cyane umwaka ushize ikanegukana ibihembo byinshi, iyi filime iri kuri Amazon Prime Video.

Kuri ubu yongeye kurebwa mu buryo bukomeye. Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko yarebwe kugeza ubu kuri 283%.

Indi filime iri kurebwa cyane nyuma y’urupfu rwa Papa Francis ni iyitwa “The Two Popes” ivuga ku mubano we na Papa Benedict XVI witabye Imana mu 2022. Iyi yo iri kuri Netflix.

Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, amakuru yizewe yemeza ko Conclave izatangira ku wa 5 Gicurasi 2025, nyuma y’imihango yo kumuherekeza izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata, hakurikiraho iminsi icyenda y’icyunamo.

Iyi Conclave izakurikirwa n’amaso menshi y’isi yose, bitewe n’amateka n’akamaro k’uwo bazatorera kuba Umushumba Mushya w’Itorero Gatolika ku Isi.

Filime ya Conclave yongeye guca ibintu nyuma y'urupfu rwa Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .