Ibyishimo ku bitabiriye igitaramo DJ Pius yashyigikiwemo na Chameleone na barumuna be (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 4 Kanama 2018 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

DJ Pius, umuririmbyi ubusanzwe witwa Rickie Pius Rukabuza yamuritse album ya mbere kuva yatangira gukora umuziki ku giti cye, yizihira abitabiriye igitaramo cye mu ndirimbo ze nshya hamwe n’abandi bahanzi bamuteye ingabo mu bitugu.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2018, muri Camp Kigali. DJ Pius mu yaririmbye zimwe mu ndirimbo zigize album ye zasohotse n’izitarasohoka, haririmba n’abandi bahanzi barimo Chameleone, Weasel, Pallaso, Bruce Melodie, Big Farious, Charly & Nina, Uncle Austin, Jules Sentore, Jack B na Babo, umwana muto wamenyekanye mu ndirimbo “Ich Liebe Dich” yakoranye na Urban Boys.

Mbere y’imurikwa rya album n’indirimbo z’abandi bahanzi bacurangiwe umuziki w’Aba-DJs barimo DJ Shooter, umunyarwanda umaze igihe yigaragaza i Kampala n’abagize NEP DJs batangiye kumenyerwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

Umunyarwenya Arthur ni we wafunguye ibindi bikorwa by’iki gitaramo nk’umushyushyarugamba ariko akanyuzamo anasetsa abitabiriye. Yatangiye agira ati “Muhumure, ziriya ntebe zitarimo abantu hicayemo umwuka wera, ari kumwe natwe akurikiye igitaramo.”

Ku rubyiniro ahagana saa tatu na 15 habanjeho Umuhanzi Jack B waririmbye indirimbo ze ebyiri nshya zirimo iyitwa “Diaspora”. Yakurikiwe na Babo waririmbye eshatu agaragiwe n’abandi bana batatu babyina. Hakurikiyeho umuziki w’aba-DJs ari ko abagize Neptunez Band bategura ibyuma byo gucurangira abahanzi batandukanye bari buririmbe mu buryo bwa ‘live’.

Jody Phibi yaririmbye indirimbo eshatu yakoze muri ubwo buryo ahereye ku yitwa “Madonna” akomereza ku yitwa “Body” yakoranye na Rabadaba asoreza kuri “Ndacyashidikanya” yakunzwe cyane.

DJ Pius yahaye ishema abahanzi bo mu Rwanda

Umuhanzi DJ Pius wari wateguye iki gitaramo yabanjirijwe ku rubyiniro na Jules Sentore waririmbye indirimbo ze “Warakoze” na “Sine ya Mwiza”.

Mbere yo kuva ku rubyiniro yashimiye mugenzi we agira ati “Reka mbashimire ko twaje gutera ingabo mu bitugu umuhanzi w’Umunyarwanda, DJ Pius. Umuziki wo mu Rwanda uri gutera imbere, mwese mwikomere amashyi. Mu minsi iri imbere muzajya mubona abahanzi bose bari kuza bishimye, baseka, banezerewe.”

DJ Pius yinjiye ku rubyiniro abantu bose bahagurutse mu kumuha icyubahiro nk’uwatumye baterana. Yabanjirijwe n’intore zivuna sambwe, ahera ku ndirimbo yitwa “Iwacu” yitiriye album ye ya mbere, ayiririmba bose bahagaze nyuma akomereza kuri “Wabulila wa” yagaragarijweho imbyino gakondo zo muri Uganda.

Yikije abanza gushimira abitabiriye agira ati “Nitwa DJ Pius, ninjye wabatumiye kuri uyu munsi, muri abantu banjye nkunda kuko ari mwe baterankunga banjye b’imena. Nimwe nari nkeneye uyu munsi none mwahageze, mwakoze cyane kuza. Ngiye kubataramira, iri ni imurikwa rya album yanjye ya mbere nk’umuhanzi umwe.”

Yongeyeho ati “Hari ikintu kimwe nshaka kubabwira ntabwo ari ibintu byoroshye byonyine no kubona abantu icumi hano none mwebwe mwageze ku gihumbi. Ndabashimira byimazeyo, mwakoze cyane mwihe amashyi.”
DJ Pius yaririmbiye abitabiriye igitaramo cye indirimbo atarasohora zirimo iyitwa “Urihariye” ikozwe mu njyana ya Kizomba Zouk; “Show Me Love” n’iyo yise “Uri Imana”, ubundi akomereza ku zamenyekanye zirimo “Play It Again” yafashijwemo na Nkusi Arthur.

Yakurikiwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda Uncle Austin aririmba “Everything” yakoranye na Meddy, “Ndagukunda Nzapfa Ejo”. Bruce Melodie yishimiwe mu yitwa “Ikinya”, “Nta kibazo” na “Embeera zo” mu gihe Charly na Nina bo baririmbye “I Do” bakoranye na Bebe Cool, “Zahabu” n’iyitwa “Indoro” bahuriyemo na Big Farious, bakamushimira uruhare yagize mu iterambere ryabo.

Aba bakobwa na bo bagaragaje ko DJ Pius yateye ishema nk’abahanzi bakorera umuziki mu Rwanda, bashimira abitabiriye igitaramo cye kuba biyemeje kuza gushyigikira “umuvandimwe” wabo.

Abitabiriye bagaragazaga ibyishimo ndetse bagahaguruka bashyigikira abahanzi babasusurutsaga mu mbyino no kubaha amashyi cyangwa kumanika amaboko bajyana na bo mu ndirimbo zitandukanye.

Icyuho cya Mowzey Radio

DJ Pius atangaza bwa mbere umushinga wo kumurika iyi album yifuje kuyitura nyakwigendera Mowzey Radio kuko atangira kuyikoraho bari kumwe ndetse ngo ibitekerezo bimwe mu ndirimbo ziyigize harimo ibyo baganiriyeho akamwungura inama zitandukanye.

Uyu muhanzi muri iki gitaramo yakunze kumuvugaho nko mu ndirimbo “Play It Again” bakoranye ndetse hari n’indi nshya yamuririmbye abanza kwitsa agira ati “Iyi nayihimbiye umuvandimwe wanjye, muri uyu mwaka ntabwo nagize amahirwe menshi, natakaje umuvandimwe, reka tumuririmbire.” Yaririmbye abantu bakurikira amafoto n’amashusho ya nyakwigendera mu bihe bitandukanye.

Umuhanzi Pallaso yaririmbye igihe gito avanga indirimbo ze nyinshi mu buryo bwihuse zirimo iyitwa “Bubble It”, “Amaaso” yakoranye na Weasel agakomeza igitaramo mu zizwi cyane nka “Talk and Talk”, “Magnetic”, “Breath Away” na “Neera” yaririmbye asabye abantu kumufasha “ku buryo na Mowzey Radio aho ari mu ijuru abumva”.

Weasel yavuze ko iyo ndirimbo ya Radio iyo ayiririmbye amarira ashoka. Uyu muhanzi mu kuririmba yafashwaga n’umujyanama w’itsinda rya Goodlyfe wamwunganiraga mu majwi ya nyakwigendera aziba icyuho cye nubwo atiyerekaga abitabiriye igitaramo.

Chameleone yageze ku rubyiniro ahagana saa saba z’ijoro aririmba indirimbo ze zirimo “Wale Wale”, “Valu Valu”, “Badilisha”, “Kipepeo”, “Jamila”, “Shida za Dunia” n’izindi.

Yakiriye DJ Pius mu yitwa “Agatako” bakoranye aramuhobera amubwira ko mu nshuti zose agira akomeye kandi atajya amutenguha na rimwe.

Ati “Nkunda DJ Pius bivuye mu ndiba z’umutima wanjye, nkunda u Rwanda.” Yongeye ati “Mukunda n’ubuzima bwanjye bwose, barantenguha ariko wowe ntiwigeze untenguha na rimwe mu buzima. Mumumanikire amaboko.”

Chameleone yirase ibigwi avuga ko ari we muhanzi wa mbere muri Uganda ati “Ndashimira abavandimwe banjye, Pallaso, Weasel n’abandi bose ariko ni njye muhanzi wa mbere uzava muri Uganda.”

“Iwacu” ni yo album ya mbere ya Deejay Pius nk’umuhanzi ku giti cye. Benshi banamumenye akiri mu itsinda rya Two4Real yari ahuriyemo na TK Aidan.

DJ Pius afite ijwi ryumvikanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda nk’iyitwa “Imitobe,” “Agakayi,” “Humura,” “Preav” n’izindi zitandukanye yakoze mbere yo gutangira umuziki ku giti cye.

Weasel na Pallaso bafatanyije kuririmba indirimbo yitwa 'Amaaso'
Weasel yagaragazaga ko afite intimba yo kuba asigaye aririmba ari wenyine
Umujyanama wa Goodlyfe wazibaga icyuho cya Radio mu majwi
Ubwo Weasel yaririmbaga 'Neera' ya Radio yasabye abafana kumufasha bakamuha icyubahiro
Chameleone yanyuze benshi mu ndirimbo ze zakunzwe
Chameleone yaririmbanye na DJ Pius iyitwa 'Agatako' bakoranye amushimira kenshi ko ari umuvandimwe utaramutenguha na rimwe
Charly na Nina baririmbanye 'Indoro' na Big Farious
Charly uririmbana na Nina
DJ Pius yamuritse album ye ya mbere mu gitaramo cyitabiriwe n'abakunzi b'umuziki benshi
Pallaso, umuvandimwe wa Chameleone yaririmbye muri iki gitaramo

Amafoto: Muhizi Serge
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .