00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo bya Knowless wagaruriye icyizere umugore wari ugeze ku rwego rwo kwiyahura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 June 2026 saa 03:35
Yasuwe :

Butera Knowless ari mu byishimo nyuma yo kubona umugore yafashije kongera kugira icyizere cy’ubuzima. Uyu mugore yasoje amasomo y’ubudozi ndetse ahabwa impamyabushobozi imwemerera kujya ku isoko ry’umurimo.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yishimira intambwe yatewe n’uyu mugore nyuma y’urugendo rutoroshye yanyuzemo.

Ati "Mu ntangiriro za 2025 ni bwo Nyagasani yaduhuje na Rachel. Yari umukobwa ubabaye cyane, udafite icyizere cy’ubuzima. Yahuye n’ibintu byinshi bikomeye, ariko icyamubabaje kurusha ibindi ni ihohoterwa yakorewe, ryamuviriyemo no gusama inda atateganyaga."

Knowless yavuze ko bahuye Rachel ageze ku rwego rwo kumva ubuzima butakimufitiye umumaro, ndetse yari afite ibitekerezo byo kwiyahura. Icyakora, binyuze mu biganiro bagiranye no kumuba hafi, yongeye kugira icyizere cy’ubuzima.

Ati "Igihe twahuraga yatubwiraga ko yumva nta cyo asigaje ku Isi. Ariko buhoro buhoro, binyuze mu biganiro no kumuba hafi, Rachel yagaruye icyizere, atangira kubona ko gukomeza kubaho ari byo byamufasha kugera ku nzozi ze. Yatubwiye ko kuva akiri muto yarotaga kuzaba umudozi ukomeye kuko akunda imyenda myiza no kwambara neza."

Nyuma y’umwaka yihugura, Rachel yarangije amasomo y’ubudozi muri Gasore Foundation, ahabwa n’impamyabushobozi imwemerera gukora uwo mwuga no gutangira urugendo rwo gusohoza inzozi ze.

Uyu mugore ni umwe mu bafashwa na Butera Care Foundation, umuryango washinzwe na Butera Knowless mu 2025, ugamije gufasha abangavu batewe inda bakiri bato, ndetse n’ababyeyi barera abana bonyine mu buzima bubagoye kugeza ubu ukaba ubarizwamo abagera kuri 50.

Mu kiganiro na IGIHE, Butera Knowless yavuze ko ubu igitahiwe ari ukumufasha kubona umurimo kugira ngo agire ibyo yifasha mu buzima busanzwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Butera Knowless yavuze ko ubu igitahiwe ari ukumufasha kubona umurimo kugira ngo agire ibyo yifasha mu buzima busanzwe.

Ubwo Butera Knowless yahuraga n'uyu mugore yafashije kwigarurira icyizere
Butera Knowless yakunze gusura uyu mugore ku ishuri aho yigaga
Butera Knowless yashimiye Gasore Serge Foundation yafashije uyu mugore kwiga kudoda
Butera Knowless yishimiye kuba uyu mukobwa yarangije amasomo ye
Butera Knowless yafashe ifoto y'urwibutso n'abanyeshuri barangije amasomo yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages