00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Album ya mbere y’umuhanzikazi Kaya Byinshii “Ukwiyuburura” (Amafoto + Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Umuhanzikazai Calene Ingabire, wahisemo kwinjirana mu muziki izina rya Kaya Byinshii mu muziki nyuma y’imyaka ibiri yamuritse Album ye ya mbere yise “Ukwiyuburura”.

Uyu mukobwa wahagarariye u Rwanda muri Prix Découvertes RFI 2021 afite umwihariko mu bijyanye no kuririmba no gucuranga gitari. Aririmba injyana zitandukanye zirimo Raggae, Blues, Hip Hop n’izindi ho rimwe na rimwe azihuza n’ibicurangisho gakondo.

Kaya Byinshii uri mu bahanzi babarizwa muri Green Ferry Music ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022 nibwo yamurikiye abanyarwanda n’abanyamahanga album ye mu birori babereye kuri l’Espace mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi ukunze kwitabira amaserukiramuco atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo ukwezi kwa Nzeri gusize yinjiye ku mubare w’abahanzi nyarwanda bafite album zabo.

Ibirori byo kumurika iyi album byari byitabiriwe n’urubyiruko rwinshi ndetse n’abandi banyamahanga bakunda kumva umuziki utandukanye n’uwo basanzwe bumva iwabo mu bihugu bitandukanye.

Ibi birori byaririmbyemo Kaya Byinshii gusa byarimo n’umwanya wo kwerekana amafoto yafotowe n’uwitwa Akanyoni agaragaza iyi album mu buryo bw’amafoto.

‘Ukwiyuburura’ guhurira he n’umuziki wa Kaya Byinshii?

Ubundi tumenyereye ko inzoka ariyo yiyuburura igakuraho uruhu yari isanganwe igafata isura nshya ariko ntibiyibuza gukomeza kuba ari inzoka n’ubumara bwayo.

Kaya Byinshii we avuga ko n’umuntu yiyuburura ahanini bigendeye ku bikorwa bye atari ukwikuraho uruhu ahubwo ahinduka akaba musya uko yatangiye akora akaba undi ukora neza niba ibya mbere yarabikoze nabi ariko akabyigiraho akaba mushya ukora ibyo azi neza.

Yayise ’Ukwiyuburura’ kubera uko afata urugendo rw’umuziki n’inzira yaciyemo abona yarimo impinduka nyinshi bitewe n’ibyo yagiye abwirwa cyangwa inama yahawe.

Ati “Uwo nari ndi we mu myaka itanu ishize si we ndi we ubu kuko nakiriye impinduka nyinshi, ibi nabyo ni inzira idufasha gukura.”

Uyu mukobwa wakuze aririmba mu rusengero nyuma akinjira mu muziki ubwo yigaga muri kaminuza aririmba mu itsinda rya Viva Musica Band, avuga ko muri iyi Album yashakaga kwerekana ko ari ibintu bisanzwe kuba umuntu yahinduka cyangwa agahindura imyumvire ye bitewe nibyo ahuye na byo.

Ati “Mu buzima busanzwe imyumvire yanjye yarahindutse bitewe n’abantu twaganiriye, ibyo nabonye, indirimbo numvise ibyo byose hari amakuru ugenda ubikuramo atuma waguka mu bikorwa byawe ukaba mushya mu bikorwa ariko ukiri Kaya Byinshii abantu basanzwe bazi.”

Tujyane muri iyi nzu (Album) yo kwiyuburura igizwe n’ibyumba cumi na bibiri, ibyumba mvuga ni indirimbo cumi n’ebyiri.

Iyi ni album yatangiye gukora mu kwezi ku Ukwakora mu 2021 bivuze ko amaze umwaka wose ayitunganya.

Mana y’i Rwanda

Iyi ni indirimbo itangira iyi album, yumvikanamo ‘inanga’ igicurangisho gakondo cy’abanyarwanda, ni indirimbo uyu muhanzikazi afata nk’isengesho nk’uburyo bwo kwegerana n’Imana ukayisaba urukundo.

Inganzo y’iyi ndirimbo yashibutse ku isengesho rya kera ryakuwe mu nzu ndagamurage yo mu Bubiligi yahawe n’inshuti ye yari iri gukora ubushakashati ku mateka y’abanyarwanda bo hambere.

Kaya Byinshii ati “Hari inshuti yanjye yari iri gukora ubushakashakatsi ahura n’isengesho rya kera ararinyoherereza ndaryumva nkunda uburyo abanyarwanda begeraga Imana, babanje kwimenya neza niba ari abanyabyaha bakabanza gusaba imbabazi no kwizera ibyo basaba.”

Iyi ndirimbo ayisoza agira ati “Narakubonye Nyabuna, urakoze Mana y’i Rwanda” nusaba ugahabwa ujye wibuka gushimira.

Mbwira Nkubwire

Iyi ni indirimbo igaruka ku mibanire y’abantu babiri baziranye cyangwa abakundana, aho umwe asaba undi gufunguka akiyerekana uwo ari we nawe ugakora uko yabikoze mukamenyana bikaba uburyo bwonyine bufasha gukomeza urugendo hagati y’abakundana.

Muri iyi ndirimbo yumvikana avuga ko afite impungenge z’uko nabwira mugenzi we byose, namumenya wese ahita amusiga akagenda kuko yumvise ibidasanzwe atari ari azi.

“Ese numenya uwo ndimwe ukumva ibyo utigeze wumva uragumana nanjye?”

Dive

Uyu muhanzikazi aririmba agira ati “Iyo hari abantu benshi ntabwo uba ushaka kunyikoza nyamara iyo bagiye ushaka kunyigiraho inshuti nk’umwana wiruka asanga nyina.”

Iyi ni indirimbo igaruka ku mibereho y’abantu babana muri sosiyete bishishanya ku buryo baba badashaka kugaragaza bagenzi babo nyamara nyuma bakabagarukira kubera ko babakeneye.

Burn

Iyi ni ndirimbo ya Kabiri kuri iyi album , ivuga ku gihe umuntu ageramo yumva yahindutse mu bitekerezo ukumva atangiye kuba nkawe wowe wa nyawe hahandi amera nk’umuriro watuye ugurumana.

“Njye niyumvaga meze nk’uri ku muriro nyuma yo gusaba Imana urukundo nari maze kwiyakira maze kumenya neza uwo ndiwe.”

Hunger and Thirst

Mu rugendo rwa muntu ibihe byo kwiyuburura ntibijya birangira kuko buri gihe abantu bahorana inzara n’inyota kuko hari ibyo baba bashaka kumenya umunsi ku munsi kandi uko urushaho kugira ibintu bishya wunguka niko bigenda biguhindura haba mu buryo bw’imitekereze ukaba mushya.

“Nubwo uba usanzwe uri kanaka mu irangamuntu ariko wariyuburuye uba mushya mu buryo bw’imitekerereze.”

Lose Control

Iyi ni indirimbo yakoranye n’umuhanzi witwa Mucyo igaruka ku bihe umuntu ageramo hari amagambo abwirwa ariko akabyakira ku buryo amenyera abantu baje mu buzima bwe akabakira uko bari akireka we ubwe akaganzwa no kwakira ibintu byose bibaye.

Turakina

Iyi nayo igaruka ku mibanire iba hagati y’abantu babiri baba bamaze kumenyana, nta kintu bahishanya bakamenya niba bari kumwe mu rugendo ku buryo umenya niba koko uwo bari kumwe bahuje.

Edeni

Iyi ni indirimbo ivuga ku bihe abantu babamo ku buryo rimwe na rimwe abantu biyima ibyo imitima yabo iba ishaka, mu Isi hari igihe usanga hari ibyo sosiyete ibuza ariko nyamara wowe ubishaka.

Piece by Piece

Iyi ni indirimbo isaba abantu kugerageza kwirekura bakabwira bagenzi babo ubuzima bwabo ntacyo bahishe bakavuga ikintu ku kindi ntabyo bahishanya, uko ni ko bagenda bamenya byinshi kuri bagenzi babo gake gake.

Drown

Iyi ndirimbo igaruka ku bubabare n’umujinya kubera ko muri urwo rugendo rwo kwiyuburura habamo inzira zigoranye zibabaza kuko burya rimwe na rimwe kwakira impinduka hari igihe bibabaza .

Migezi

Abantu bamwe na bamwe bafata amazi , imvura nk’isoko y’umugisha uwo mugisha uyu muhanzikazi aba asaba ko udakama. Ati "Uwo mugisha isoko y’umugisha ntizigere ikama”

Believe

Iyi niyo ndirimbo iherekeza iyi album yakozwe na Mantra Made wanakoze Dive, izindi zose zakozwe na Dr Nganji.

Iyi ni indirimbo isaba ko abantu batangira kwiyizera nyuma yo kumenya isoko y’umugisha wabo cyangwa aho bakura ibyishimo ku buryo bamenya uko batwaramo ibikorwa byabo.

Amashusho y’uko igikorwa cyo kumurika iyi album cyagenze

Uyu muhanzikazi yatanze umwanya yakira ibibazo bivuye mu bafana be babaza icyo bashaka kuri we
Uyu mukobwa yakuze aririmba mu rusengero ariko nyuma aza kwinjira mu muziki ubwo yigaga muri kaminuza aririmba mu itsinda rya Viva Musica Band.
Uyu muhanzikazi asanzwe amenyerewe mu kwitabira n'amaserukiramuco akomeye hirya no hino hanze y'umugabane wa Afurika
Uyu muhanzikazi yashimiye abantu bose bamubaye hafi muri iki gikorwa
Umuziki wa Kaya Byinshii ukundwa n'abantu b'ingeri zitandukanye
Kaya Byinshii yashimiwe ku muziki yahaye abari baje kumushyigikira
Kaya Byinshii yamuritse Album ye ya mbere nyuma y'imyaka ibiri amaze atangiye umuziki mu buryo bw'umwuga
Kaya Byinshii yakomewe amashyi kubera ubuhanga yagaragaje ku mugoroba wo kumurika album ye ya mbere
Kaya Byinshii n'ikipe yamufashije gutegura iki gikorwa
Kaya Byinshii mu muziki we ahuza ibicurangisho bya kizungu n'ibya kinyarwanda mu guhanga ibihangano bifite umwimerere
Kaya Byinshii avuga ko atari inzoka yiyuburura gusa ahubwo n'umuntu yiyuburara iyo ahinduye ibitekerezo cyangwa imikorere aba abaye mushya
Kaya Byinshii yishimiye intambwe ya mbere ateye mu rugendo rwe rwa muzika
Kaya asubiza ibibazo yari ari kubazwa n'abakunzi b'ibihangano bye
Ibi birori byarimo abanyamahanga benshi bari baje kwiyumvira ubwoko bw'umuziki batabasha kumva iwabo
Bari banyotewe no kumva ubuhanga bwa Kaya Byinshii
Ibi birori byitabiriwe n'abakunda umuziki wihariye
Abazi umuziki w'uyu muhanzikazi bari baryohewe

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .