Iyi album iriho indirimbo 10 zirimo n’iyi yayitiriye yitwa ‘Bene u Rwanda’ ivuga ku mateka y’Abanyarwanda, ubutwari bwa bene u Rwanda n’uburyo baharaniye kugarura amahoro mu Rwanda.
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buri mu bice bine bigaruka ku mateka yaranze Abanyarwanda.
Icyambere kigaruka ku bihe Abanyarwanda barimo kuva kera mu gihe cy’ubwami, igihe cy’ubukoloni cyaje kikabatanya, igihe cy’ingabo za RPF za bohoye igihugu.
Igice cya kane kigaruka ku butumwa uyu muhanzi atanga avuga uko Abanyarwanda bakwiye kubaho basigasira umurage kugira ngo n’abejo bazasange igihugu kigihanze
Uyu muhanzi avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gutahiriza umugozi umwe mu kubaka ibi bigwi no gusigasira ubutwari Inkotanyi zagize.
Ni muri urwo rwego yateguye igitaramo cyo kumurikira Abanyarwanda iyi album, giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 kikabera kuri Cayenne Resort hafi y’Umurenge wa Kimironko.
Iki gitaramo gishingiye ku gushimira ndetse no gukomeza gushishikariza urubyiruko gukunda umuco w’igihugu no gusigasira ibyagezweho. Ni yo mpamvu yatumiye abahanzi biganjemo urubyiruko rukora injyana n’umuziki gakondo barimo Iganze Gakondo, Audia Intore, Junior Rumaga, Ange na Pamella, Gisa Nyirinkindi n’Itorero indangamirwa.
Sengabo Jodas asaba abakuru gukomeza kubashyigikira bagakomeza gukuza iyi nganzo bityo nabo bakazayigeza aheza.
Usibye ‘Bene u Rwanda’ izindi ndirimbo ziri kuri iyi album zirimo; Umugore w’abadende, Kalinga, Akanyange, Simbi ryanjye , Akira ibaruwa n’izindi.
Indirimbo ‘Bene u Rwanda’ ya Sengabo Jodas
‘Simbi ryanjye’ imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album ya mbere ya Sengabo Jodas


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!