00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku ndirimbo zo ku Nkombo zakuruye Makembe akifuza kuzimurikira amahanga (Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 September 2022 saa 02:15
Yasuwe :

Umucuranzi Michael Makembe umaze imyaka ibiri akurikirana amajwi n’indirimbo zo ku Kirwa cya Nkombo, ku mugoroba wo ku wa tariki 9 Nzeri 2022, yamuritse bimwe mu byo amaze kuhabona abisangiza Abanyarwanda n’abanyamahanga bari bateraniye muri Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Ku muntu utamenyereye ubuzima bwo mu mazi niba yageze muri iki gitaramo yabashishe kubona no kumva ibikorwa n’abaturiye ikirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi.

Urubyiniro rwari rwubatswe ku buryo budasanzwe bumenyerewe mu bitaramo mu Rwanda kuko hari hateguwe ubwato busa n’uburi mu mazi hari n’umucanga.

Abaririmbyi bari bafashe ingashya berekana akazi ka buri munsi bakora ku burobyi n’ibiburanga muri rusange.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha abari bitabiriye iki gitaramo kwinjira mu rugendo rwo mu mazi cyane ko ariho bakunze kuririmbira.

Byari ibintu bidasanzwe ku buryo uwari guhumiriza gato yari kugira ngo yageze ku Nkombo cyangwa mu rugendo rwagati mu mazi yumva amajwi n’indirimbo bifite injyana yihariye utasanga ahandi.

Abo ku Nkombo baririmbye mu rurimi rwabo ‘Amahavu’ ku maso y’ababakurikiye ukabona batwawe n’ibyo bareba cyangwa umujyo w’injyana bumvaga nubwo batumvaga ibyo baririmba.

Ni igitaramo cyahuzaga ibicurangisho gakondo n’ibya kizungu. Cyarimo abanyamideli n’abanyamuziki batandukanye byatumaga abantu bagira ubwuzu bwo kumva umuziki uteye utyo.

Ngarambe François umaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibyo yabonye cyane ko bwari ubwa mbere kuri we.

Ngarambe yaboneyeho kugira inama abanyamuziki b’Abanyarwanda.

Ati “Abanyamuziki nanjye ndimo tugomba kujya ku isoko, tukamyena ngo ‘ni iki twajyana mu ruhando mpuzamahanga; dufite ubukungu bwinshi, ntabwo twafata iby’ahandi ngo twongere tubibahe. Ntabwo twabibarusha ariko dufashe ibyacu tukabinogerereza twifashishije ibyabo umuziki wacu wakubahwa cyane iyo mu mahanga kuko twaba dufite umwihariko wacu.”

Ni iki cyihariye kuri izi ndirimbo zo ku Nkombo?

Nubwo iyo bari kumwe cyangwa bari iwabo gusa bavuga ururimi rwabo rw’amahavu ariko n’Ikinyarwanda barakizi.

Bamwe mu bagore bari muri iki gitaramo bakomoka kuri icyo kirwa basobanuye inkomoko y’indirimbo zabo.

Nyirazuba Euphrosie “Akenshi tuziririmba iyo tugiye mu isoko guhaha, bidufasha kongera imbaraga zo kugashya nk’ikipe.”

Mugenzi we yagize ati “Indirimbo tugenda turirimba ahanini tuba dusaba Imana kuturinda mu rugendo ngo iduhe kubona ibyo duhahira abana, tubone n’indagara turangura n’ibindi.”

Aba bagore wabonaga bishimiye gutaramira i Kigali cyane ko bwari ubwa mbere bari bahageze banagize amahirwe yo kubona imodoka zigera iwabo gacye gashoboka.

Chloe wavukiye mu Bubiligi na mugenzi we Armineh ufite inkomoko muri Afghanistan bavuga ko banyuzwe n’ibyo babonye nubwo batumvaga uririmi ariko bumvaga indirimbo zaririmbwe zikora ku marangamutima yabo.

Michael Makembe wateguye iki gikorwa we avuga ko yahuye n’aba banyamuziki bo ku Nkombo mu 2020 agiye mu nganzo gukora umuziki bisanzwe ahura nabo bari mu mazi bagashya yumva arabikunze cyane.

Iki gitaramo wabonaga umubare munini w’abacyitabiriye ari abanyamahanga cyane bisa n’aho bari bagiye kumva ibyo batari basanzwe babona cyangwa bumva iwabo nubwo cyamaze umwanya muto.

Igitaramo cyari cyateguwe mu buryo bwihariye cyitabiriwe n'abanyamahanga benshi
Uyu musaza ukomoka ku Nkombo yavuze ko yishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere
Michael Makembe yafataga ibicurangisho by'umuziki gakondo akabihuza n'ibya kijyambere
Ntirenganya wahuye bwa mbere na Michael Makembe yavuze ko umuziki wabo ukomoka ku kazi ko kuroba

Amafoto: Munyakuri Prince

Video: Mucyo Jean Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .