00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare bikomeje kwisanga mu nkundura y’ibirego bya PDiddy

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 May 2025 saa 02:56
Yasuwe :

Sean Combs wamamaye mu muziki nka P.Diddy muri Leta Zunze, ari mu bagaragara imbere ku bitangazamakuru mpuzamahanga kubera urubanza aburanamo ibirego by’abagore bamushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bikorwa byerekeye imibonano mpuzabitsina byiganjemo iby’urukozasoni.

Mu rubanza ruri kubera i New York guhera ku wa 12 Gicurasi 2025, uyu mugabo aregwa ibyaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubugizi bwa nabi bwakorewe abagore mu gihe cy’imyaka isaga 20.

Umutangabuhamya mukuru muri uru rubanza ni Cassie Ventura, wahoze ari umukunzi we, watanze ubuhamya burambuye ku byabaye ubwo bakundanaga; bamwe bakifata ku munwa.

Cassie yavuze ko Diddy yamuhatiraga kujya mu birori byiswe "Freak Offs", aho yategekwaga gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi bantu, rimwe na rimwe bikaba byafatwaga amashusho ngo akoreshwe nk’intwaro yo kumutera ubwoba.

Hari naho mu rukiko humvikanye ubuhamya bw’uko uyu mugabo yategekaga abagabo kumwihagarika mu kanwa.

Yavuze kandi ko yakubiswe, agafatwa ku ngufu, ndetse agafatirwa ibikoresho bye by’itumanaho n’ibyangombwa by’inzira. Hari n’amashusho ya camera y’umutekano yo mu 2016 agaragaza Diddy amukubita mu cyumba cya hoteli .

Bamwe mu byamamare byagarutsweho muri uru rubanza harimo Kid Cudi. Uyu yavuzweho ko imodoka ye yaturikiye mu rugo rwe mu 2011, bikekwa ko byatewe n’umujinya wa Diddy ubwo yamenyaga ko ashobora kuba akundana na Cassie.

Hari kandi umukinnyi wa filime Michael B. Jordan wavuzweho ko yakundanye na Cassie mu 2016, bikarakaza Diddy.

Chris Brown na we yavuzwe mu rubanza rwa Diddy aho Cassie yavuze ko Diddy yamushinje kumuca inyuma na Brown, nubwo we yabihakanye.

Britney Spears na Kanye West na bo bavuzweho kugira aho bahurira na Diddy mu buryo butazwi neza. Uyu muraperi kuva Diddy yafungwa yagaragaje ko ari ku ruhande rwe.

Mike Myers na we yagaragaye ku rutonde, ndetse bivugwa ko byaba biterwa n’ihuriro riri muri filime ye ya “Austin Powers” aho havugwa izina rya Diddy.

Dawn Richard na Laurieann Gibson bahoze bakorana na Diddy, bo bavuzweho ko bashobora gutanga ubuhamya ku mikorere ye.

Ventura kandi yavuze ko yakubiswe na Diddy mbere y’uko yitabira igitaramo cya Drake kizwi nka OVO Festival cyabereye i Toronto muri 2013.

Nubwo yari amaze gukorerwa ayo mahano, Ventura yakomeje gahunda ye, yitabira igitaramo, aho yagaragaye ari kumwe n’umuraperi French Montana.

Yavuze ko yagombaga gukoresha imisatsi ye mu buryo runaka kugira ngo ahishe igikomere yari afite, aho bivugwa ko cyaba cyatewe n’uwo mugabo bari mu rukundo.

Ventura yavuze kandi ko yitabiriye igitaramo cyihariye cya Prince atabimenyesheje Diddy na byo bikaza gutuma uyu muraperi arakara. Yabivuze tariki 14 Gicurasi, ubwo yakomezaga gutanga ubuhamya mu rubanza ruregwamo Diddy, aho yagarutse ku bihe yanyuzemo akiri kumwe na we.

Uyu muririmbyi yavuze uko yitabiriye igitaramo cyihariye cya nyakwigendera Prince, cyabereye mu gice cyo hasi cy’inzu ye iherereye i Los Angeles. Ati “Cyari igitaramo kidashobora kwibagirana mu buzima bwanjye.”

Abandi bavuzwe mu rubanza rwa Diddy barimo Nicki Minaj, Lil Wayne, Rick Ross na Pusha T bose bavuzwe by’igihe gito mu minota ya nyuma y’ibazwa rya Ventura ku wa 16 Gicurasi.

Abunganira Diddy babajije uyu muririmbyikazi niba koko “yaragize amahirwe yo kugera ku banyamuziki batandukanye” barimo “abatunganya umuziki n’abandi bantu bakomeye mu ruganda rwa muzika” kubera umubano we na Combs.

Mu gusubiza Ventura yemeye ko ari byo, maze asabwa gutanga amazina y’abantu runaka. Yagize ati“Nicki Minaj twakoranye indirimbo” agaragaza iyitwa The Boys. Yongeyeho ati“Simbizi neza. Nakoranye n’abantu benshi.”

Ventura yakomeje avuga ko yakoranye kandi na Lil Wayne kuri mixtape yise RockaByeBaby ndetse yemeza ko “ayishimira.” abandi bavuzwe barimo Rick Ross na Pusha T.

Bruce Willis, Eddie Murphy ndetse n’umugore we, Paige Butcher, na bo bavuzwe mu rukiko ku wa 15 Gicurasi. Hasomwe ubutumwa Cassie acyurira Diddy kuba yaramubabazaga kandi amukunda.

Hari aho muri ubwo butumwa Cassie yagize ati “Nubwo wiyumvamo ko uri nka Bruce Willis, si ko biri. Yarashatse kandi mbere y’uko abikora, umuryango we wose wajyanaga mu rugendo hamwe cyangwa akajyana n’umugore we gusa. Eddie Murphy na Paige Butcher bajyanye abana be [Murphy] mu rugendo rwabo bwite.”

Arakomeza ati “Ndi hano kandi niteguye kuba wa mugore ubereye ibyawe, ariko nanone niteguye kubona amafoto agiye kumbabaza umutima.”

Cassie Ventura yongeye kuvuga ku buryo urukundo rwe na Diddy rwatangiye, aho yagarutse ku izina rya Britney Spears mu buhamya yatanze ku itariki ya 15 Gicurasi.

Yavuze ko umubano wabo watangiye “gusa mu buryo buteruye” muri Nzeri 2007, ubwo Combs yamusomaga mu birori by’isabukuru ye y’imyaka 21 byabereye muri Jet Nightclub i Las Vegas.

Ati “Sean yari ahari, yazanye na Dallas Austin na Britney Spears. Abo ni bo bantu babiri nibuka cyane muri iryo joro.”

Muri ibyo birori, Britney Spears wari wambaye amadarubindi n’ingofero yo mu bwoko bwa fedora, yafotowe ari kuganira na Dallas Austin, umwanditsi w’indirimbo n’umuhanga mu gutunganya umuziki, mu gihe Combs na Ventura bari bicaye hafi bigaragara ko bari kumwe mu buryo bwihariye.

Ibi byamamare byose byavuzwe nta n’umwe wavuzweho kuba yarigeze afatanya na Diddy mu guhohotera Cassie.

Kugeza ubu Diddy yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko ibyo yakoze byose byari ku bwumvikane. Aramutse ahamwe n’ibyo byaha, ashobora guhabwa igifungo cya burundu.

Bruce Willis yavuzwe mu rubanza mu rubanza rwa Diddy
Cassie Ventura yavuze ko akenshi yajyaga mu birori bitandukanye yikoreye inguma
Abaraperi barangajwe imbere na Rick Ross nabo bavuzwe muri uru rubanza
Chriss Brown yavuzwe mu birego bya Diddy na Cassie
Drake yavuzwe mu rubanza rwa Diddy
French Montana yavuzwe mu rukiko ubwo Cassie yatangaga ubuhamya
Eddie Murphy n'umugore we Paige Butcher bavuzwe mu rubanza rwa Diddy
Hari ubutumwa bwa Cassie bwasomwe acyurira Diddy kuba yarabanye na Kim Porter mu buryo budasobanutse
Michelle Williams ni umwe mu bavuzwe mu rubanza rwa Diddy
Kanye West yavuzwe mu rubanza rwa Diddy
Michael B. Jordan nawe yagarutsweho
Michael B. Jordan nawe yagarutsweho
Nicki Minaj na Lil Wayne bagarutseho na Cassie mu rubanza rwa Diddy
Mike Myers yavuzwe mu rubanza rwa Diddy kubera filime ye humvikanamo izina ry'uyu muraperi
Prince yavuzwe mu rukiko ubwo Cassie yatangaga ubuhamya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .