Uyu mukobwa w’imyaka 28 ni umunyamideli ukomoka mu Rwanda wagaragaye muri Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar, mu 2021.
N’ubwo atavukiye mu Rwanda ariko avuka ku babyeyi b’abanyarwanda byuzuye ndetse, iyo muganira wumva avuga Ikinyarwanda adategwa na gato ku buryo ushobora kugira ngo yabaye mu Rwanda igihe kinini.
IGIHE yaganiriye n’uyu mukobwa agaruka ku rugendo rwe rwo kwiyubaka nk’umunyamideli ndetse n’ibindi bimwerekeyeho mu buzima bwa buri munsi.
IGIHE: Uriyumva gute kuba uri mu Rwanda?
Jasinta Makwabe: Ndi mu rugo ndatuje, ndiyumva neza.
Umuntu ukubonye bwa mbere wamwibwira gute?
Jasinta ni umwana w’umukobwa, ni umuntu wirwanaho. Akunda umuryango we, akaba umunyamideli.
Abantu bakunze kukwibazaho bati ni umunyarwanda, umugande, umunya-Tanzania, ubundi tubwire uko bimeze?
Ndi byose! Ndi umunya-Tanzania, ndi Umunyarwanda ndetse nkaba umuturage wa Afurika y’Iburasirazuba. Ndi umunyafurika muri make. Navukiye muri Tanzania ni naho nakuriye.
Iki kinyarwanda wagikuye he?
Mama wanjye avuga Ikinyarwanda ndetse aho dutuye ni umuryango w’abanyarwanda. Navukiye ahitwa Bukoba. Kuhava ugera mu Mujyi wa Dar es Salaam ni umunsi wose.
Kugira ngo wisange mu Mujyi wa Dar es Salaam, byagenze gute?
Aho navukiye ntabwo amahirwe aba ari menshi. Ni nk’uko usanga umuntu ava mu cyaro aza muri Kigali. Hari ibintu byinshi wakora ugeze mu Mujyi. Nize kaminuza muri Uganda ariko nsoje mpita njya gushaka akazi mu Mujyi wa Dar es Salaam. Nasoje kaminuza mu 2019 mara umwaka wose mu nzu kubera COVID-19.
Ndashimira ababyeyi banjye kuba mbafite. Iyo ufite ababyeyi wabuze uko ugira nibo bakurwanaho. Nyuma irangiye (Covid) natangiye ngaragara mu bikorwa byo kwamamaza ndetse n’amashusho y’indirimbo.
Wabaye umunyamideli gute?
Ubundi ndi umwana nashakaga kuba umuganga. Ariko, ngiye mu mashuri yisumbuye nahuye n’ibintu numva nzaba umunyamategeko. Ngeze muri Kaminuza nahuye n’abantu muri Uganda bo mu ruganda rw’imideli bambwira ko naba umunyamideli mwiza.
Icyo gihe natangiye kugaragara mu birori by’imideli ndetse n’indirimbo z’abahanzi nka Bebe Cool, Chameleone abantu barambona, Uganda, i Kigali byarangiye muri Afurika y’Uburasirazuba hose bambonye. Ariko nyine no mu mashuri yisumbuye nari umunyamideli.
Mu minsi yashize wubakiye inzu mu rugo?
Iriya nzu natangiye kuyubaka niga muri kaminuza. Naravuze nti nimbona amafaranga nzubakira mu rugo. Ni inzu nubatse imyaka itandatu. Mama yarishimye cyane. Ntacyo ndakora cyo gushimisha ababyeyi, mfite byinshi ngomba kubakorera. Mfite ububasha nabagurira indege.
Indirimbo ya mbere wagiyemo y’Abanyarwanda yari iya Active na Mwana FA, byagenze gute ngo wisangemo?
Nkiri muri Uganda nagaragaye mu mashusho y’indirimbo. Meddy Saleh yarambonye aramvugisha bwa mbere ngaragara mu mashusho y’indirimbo ya Active na Mwana FA. Aza no kongera kumvugisha nabwo dukorana mu ndirimbo ya Meddy na Uncle Austin. Ni umuntu mwiza twakoranye kinyamwuga.
Mu minsi yashize, ku mbuga nkoranyambaga byavuzwe ko ukundana na Diamond?
Ntabwo nkunda kubivugaho kuko abantu bagira ngo ni ukumumenyekaniraho. Ariko, ni umuntu nzi. Ibyamamare byinshi turaziranye cyane. Ntabwo nabivugaho cyane.
Wigeze kuvuga ko ushaka kumubyarira?
Ntabwo ariko navuze. Hari umuntu wambajije ati yenda kubyara, ndamusubiza nti ni umugabo nk’abandi niba yenda kubyara nta kibazo.
Diamond umufata gute?
Ni nk’umuvandimwe. Ikibazo cye akundwa n’abantu benshi. Ntabwo yabyutse umunsi umwe ngo ahite agera aho ari. Ni umuntu mwiza ukora cyane.
Utangira kumenyekana wakoreshaga izina rya Candy Boo, byagenze gute ngo urihindure?
Ni izina nari narahawe n’umukunzi wanjye. Nsubiye muri Tanzania barambwiye bati hari ba Kendy benshi, ukoresheje izina ryawe nibwo byaba byiza kurushaho. Uwo muntu twakundanye ndi umwana.
Ubu ufite umukunzi?
Mfite umugabo ahubwo nshaka kubatumira mu bukwe. Ntabwo ari mu ruganda rw’imyidagaduro. Ntabwo nshaka ko amenyekana. Abakobwa b’ubu urabazi bamutwara ataranshaka gusa mu minsi iri imbere nzabatumira mu bukwe.
Kevin Kade mwavuzwe mu rukundo?
Twakoranye amashusho y’indirimbo. Njye ndi mukuru kuri we. Ndi nka mushiki we mukuru. Ntabwo twakundana. Ntekereza ko afite umukunzi ndabizi. Uriya mwana ntabwo yabura umukobwa. Yakundana n’abandi, njye ndi mukuru namugira inama.
Mfite umugabo. Nkunda cyane umugabo wanjye w’ahazaza. Ntabwo nshaka akamenyero k’abantu bantwarira umugabo.
Byagenze gute ngo wisange mu ndirimbo ya The Ben, Kevin Kade na Element?
Baje muri Tanzania bashaka umuntu bakorana baramvugisha. Ni uko byagenze. Barasoje barataha.
Ntabwo ujya utekereza gutura mu Rwanda?
Mama na Papa ni Abanyarwanda. Ariko nyine ndi Umunya-Tanzania. Ababyeyi bagiyeyo mu gihe cyo guhunga. Ntabwo nataha kuko ababyeyi banjye niho batuye. Gusa mbonye ikibanza nataha. Amafaranga arahari ariko mfite ibintu byinshi.
Kuvukira mu mahanga uri Umunyarwanda, ni ayahe matsiko wakuranye?
Mvugishije ukuri tugasubiza imyaka inyuma nakabaye naravukiye hano. Abanyarwanda baritonda cyane. Gukurira mu mahanga biba bibabaje. Mba mvuga nti i Kigali ko ari heza uwajyayo. Uba wumva wahava ariko ugasanga ibintu byinshi biri muri Tanzania.
Ntaraza mu Rwanda bwa mbere numvaga abantu bavuga ko ari igihugu gisukuye. Nkunda Perezida Kagame ni umuntu uzi icyo ashaka, ikindi abanyarwanda bafite urukundo kandi umujyi urasukuye.
Ibyo wize warabiretse, ubu uri umunyamideli. Ni izihe nzozi zawe?
Nta muntu uba ufite inzozi zo kuguma ahantu hamwe. Numva nshaka kuzibona muri Paris Fashion Week, Victoria’s Secret Fashion Show. Ntabwo ndagira ‘manager’ ntekereza ko ntaragera ku isi yose kuko nta muntu unsunika mu buryo bukomeye.
Ni iyihe ndirimbo wagiyemo ukishima?
Ni iya ba Kevin Kade. Numvaga ndi gukorana n’abavandimwe kandi ntekanye.
Ubona uruganda rw’imyidagaduro rw’u Rwanda gute?
Mugenda gake. Mu bijyanye n’imideli ntabwo muzi kwambara. Mufite impano ariko kwambara ntabwo mubishyiramo imbaraga.
Iyo uri umuhanzi utazi kwambara ukajya hanze kuririmba mu gitaramo abantu bashobora kugira ngo urinda umutekano ahantu runaka. Abakobwa baragerageza ariko abahungu ni ibindi bindi.
Ni abahe bahanzi bo mu Rwanda ukunda?
The Ben, Bruce Melodie, Active, Kevin Kade… icyo basigaje ni ukwambara neza. Uzi muri Tanzania, tuzi, Meddy na The Ben. Nibo bahanzi bazwi muri Tanzania, ariko na Bruce Melodie arazwi kubera Katarina. Ikindi Israel Mbonyi nawe arazwi mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana, kubera aririmba Igiswayile.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!