TMZ yatangaje ko Ben Affleck ashaka kugabanya igiciro kiri hejuru cy’iyo nzu kugira ngo bayigurishe vuba, mu gihe Jennifer Lopez we ategereje umukiriya uzatanga igiciro bifuza.
Iki kinyamakuru kivuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nta muntu wigeze agaragaza ubushake bukomeye bwo kugura iyo nzu.
Abo bombi bashyize iyi nzu nini ya metero kare 38.000 ku isoko muri Nyakanga 2024 nyuma yo kugerageza kuyigurisha mu buryo bw’ibanga ariko bikaza kubangira. Bivugwa ko bemeye miliyoni $64 muri Nzeri mu 2024, ariko abashakaga kuyigura bakabivamo.
Lopez, ufite imyaka 55 na Affleck ufite 52 iyi nzu bashaka kugurisha bayiguze miliyoni $60,85 muri Kamena 2023, nyuma y’igihe kijya kungana n’umwaka nyuma y’uko bari basezeraniye i Las Vegas.
N’ubwo iyo nzu ifite byinshi byiza, hari umuntu wa hafi y’aba bombi wavuze ko nta n’umwe muri bo wigeze ayishimira. Ati “Ben ntiyayikunze na rimwe. Iri kure y’abana be.”
Andi makuru avuga ko Lopez na we yabonaga iyi nzu “ari nini cyane kuri we.” Nyuma ya gatanya uyu mugore yimukiye mu nzu ya miliyoni $18 hafi ya Los Angeles, nk’uko People yabitangaje.
Affleck we yaguze indi nzu ya miliyoni $20 iherereye muri Pacific Palisades muri Kanama 2024, mbere y’uko Lopez yaka gatanya.
Aba bombi bashyize iherezo kuri gatanya yabo muri Mutarama 2025 nyuma yaho mu 2022 bari barushinze ariko bakaza kunaniranwa ndetse muri Kanama 2024 Lopez akaka gatanya , asaba uwari umugabo we ko buri wese yaca inzira ye.
Bwa mbere Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”. Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana.
Kuva muri Gicurasi 2021, mu itangazamakuru ryo muri Amerika hatangiye gusakazwa inkuru y’uko Ben Affleck yasubiranye na Jennifer Lopez bari bamaze imyaka 17 batandukanye abantu bamwe bagwa mu kantu. Nyuma mu 2022 bakora ubukwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!