00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo bya Ed Sheeran muri Amerika byasubitswe kubera imvura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 September 2026 saa 04:46
Yasuwe :

Kubera imvura y’amahindu iteganyijwe aho byari kubera, ibitaramo by’umuhanzi Ed Sheeran byasubitswe. Ni ibyagombaga kubera i Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 25 na 26 Nzeri 2026.

Uyu muririmbyi yagombaga gutaramira aha hantu by’umwihariko mu kibuga cya Gillette Stadium mu mujyi wa Foxborough, hafi ya Boston, nka bimwe mu bitaramo bye ari gukorera muri iki gihugu.

Ibi bitaramo bimaze iminsi biri kugarukwaho cyane nyuma y’uko byikomwe na benshi ndetse umuraperi Macklemore wafashaga Ed Sheeran ku rubyiniro akabikurwamo bitewe n’imyitwarire aherutse kubigaragarizamo.

Uyu muhanzi yavugiye ku rubyiniro amagambo yo gusabira ubwisanzure Abanya-Palestine anaririmba indirimbo ye "Hind’s Hall" ijyanye n’ayo magambo. Byarakaje Abisiraheli basanzwe barebana ay’ingwe n’Abanya-Palestine ndetse bikanatuma abaterankunga b’ibi bitaramo bashaka ko uyu muraperi abikurwamo cyangwa abaterankunga bakaba ari bo bareka imikoranire.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iki kibuga, rigira riti “Kubw’ibimenyetso bigaragaza imvura nyinshi iteganyijwe kugwa muri Boston no muri New England muri izi mpera z’icyumweru, utegura ibitaramo afatanyije na nyirubwite bafashe umwanzuro ukomeye wo gusubika ibitaramo bya Ed Sheeran muri Gillette Stadium".

Rikomeza riti “Uwo mwanzuro wafashwe kubw’ituze ry’abafana, abakozi, na buri wese wari kugira uruhare muri ibi bitaramo cyane ko ari cyo kiza imbere ya byose”.

Abari baguze amatike y’ibi bitaramo bijejwe gusubizwa abafaranga banyuze aho bayaguriye. Inzego z’ubuyobozi zahise ziburira abagenzi kugabanya ingendo muri aka gace.

Abo bafatanyabikorwa barimo na Robert Kraft usanzwe ari nyiri ‘Gillette Stadium’ yari kuberamo ibi bitaramo. Kraft, usanzwe ari Umuyahudi, yashinje umuraperi Macklemore kugira imvugo zibiba urwango ndetse avuga ko atazigera yemererwa kugaragara muri iki kibuga.

Ed Sheeran yemeye ko uwo mwanzuro wo gukura uyu muraperi mu bitaramo bye wemewe n’ushinzwe kumutegurira ibi bitaramo, atari we ku giti cye.

Kuva muri ibi bitaramo kwa Macklemore kwatumye hari abafashaga Ed Sheeran, barimo n’abandi bahanzi bamufashaga kuririmba, bigumuye bavuga ko umuziki ntaho wagahuriye na pilitike.

Ibitaramo bya Ed Sheeran muri Amerika byasubitswe ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages