Mu itangazo ryashyizwe hanze na Nsengiyumva Alphonse ukuriye KS Ltd itegura iri rushanwa mu Rwanda , rigaragaza ko kwiyandikisha bizatangira ku wa 15 Ukwakira 2020 bigasozwa ku wa 31 Ukwakira, mu gihe umukobwa uzahagararira u Rwanda azatorwa ku wa 26 Ukuboza 2020.
Miss Supranationl International iteganyijwe kuba muri Gashyantare na Gicurasi umwaka utaha wa 2021.
Iri rushanwa ryo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda, rizaba igice kimwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga, televiziyo zikorera kuri murandasi ndetse n’ibiganiro bya televiziyo zisanzwe.
Umukobwa uzitabira iri rushanwa uyu mwaka ashaka guhagararira u Rwanda; asabwa kuba ari umunyarwandakazi, afite hagati y’imyaka 20 na 28, yarasoje amashuri yisumbuye afite kandi 1. 70m.
Mu bindi bizagenderwaho harimo kuba nta bishushanyo uwo mukobwa afite ku mubiri, atarengeje ibiro 60 kandi afite ubumenyi mu kuvuga Icyongereza neza.
Abashaka kwiyandikisha muri iri rushanwa bandikira abaritegura kuri WhatsApp 0783014482, [email protected] cyangwa se kuri Instagram.com/misssuprarw
Abakobwa baziyandikisha bahataniye ikamba rifitwe na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019.
Uyu yahembwe miliyoni 1 Frw anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ryabereye muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere yegukanye 500 000 Frw mu gihe Igisonga cya kabiri yahembwe 300 000 Frw.
Irushanwa rya Miss Supranational International ribera muri Pologne, aho abakobwa batandukanye bahurira muri iki gihugu bakamarayo ibyumweru bitatu bakora ibikorwa bibahesha amahirwe yo kwerekana uwahize abandi mu baba bahatanira iri kamba.
Urugendo rwo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International mu 2021, rugiye gutangira nyuma yaho gutora uwari kwitabira iri rushanwa mu 2020 wagombaga gutorwa muri Nzeri akitabira mu Ugushyingo bisubitswe.
Ibi byafashwemo umwanzuro nyuma yaho Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana benshi.
Muri Nyakanga, umuyobozi wa Miss & Mister Supranational Organization Gerhard Parzutka von Lipinski, yavuze ko aya marushanwa yombi yari ateganyijwe mu Ukuboza yimuriwe mu 2021.
Ati “Gukora amarushanwa mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo ntabwo byigeze biba amahitamo kuri twe. Icyo dushyize imbere ni ubuzima bwiza no kubaho neza kw’abahatana muri buri rushanwa ryacu gusa ntabwo cyari icyemezo cyoroshye gufata.”
Yakomeje avuga ko bagiye kuvugana n’abategura iri rushanwa mu bihugu bitandukanye bagashyiraho amatariki yo gutegura abakobwa bazitabira iri rushanwa mu 2021.
Avuga ko Umunya-Thailand ufite ikamba rya Miss Supranational , Anntonia Porsild, n’Umunyamerika Nate Crnkovich ufite irya Mister Supranational bazakomeza kubahagararira kugeza igihe hazatorwa ababasimbura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!