{Creative for Africa irategura igitaramo kibanziriza amarushanwa y’abahanzi bazarushanwa muri Ruta Project Superstar 2014, kizabera mu Karere ka Ngoma kuwa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2014.}
Iki gitaramo, kazitabirwa n’abahanzi bazaba baturutse i Kigali n’abo mu Ntara y’Uburasirazuba.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wungirije wa Creative for Africa, Joseph Bagabo, iki gitaramo kigamije kumara ubwoba bamwe muri aba bahanzi bazitabira aya marushanwa ndetse baniyereke abafana babo.
Yagize ati “ Iki gitaramo kigamije kumara ubwoba aba bahanzi biyandikishije muri aya marushanwa agamije kuzamura impano z’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda kandi azaba ari umwanya mwiza wo kwiyereka abakunzi babo kugira ngo bazabashyigikire mu gihe bazaba barimo kurushanwa na bagenzi babo”
Bagabo akomeza avuga ko bakivugana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Tom close , Knowless, Senderi International Hit n’abandi batandukanye kugira ngo bazaze gususurutsa abazitabira iki gitaramo.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Ngoma ni ubuntu. Ubuyobozi bwa Creative for Africa burashishikariza abandi bahanzi bose batariyandikisha ko bigikomeje kugira bityo bose bakaba bahawe rugari ngo bagerageze amahirwe.
Biteganijwe ko ibindi bitaramo bizabera hirya no hino mu Rwanda, bizahuza abahanzi bose biyandikishije n’abandi bakomeye hirya no hino mu gihugu.




Ibitekerezo 0