Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Frank Kanyamurera ushinzwe iyamamazabikorwa bya Zacu Entertainment, yavuze ko ibirori by’uyu mwaka bizaba bitandukanye n’ibyabaye umwaka ushize.

Ati “Umwaka ushize twatangije ibi birori gusa byari bito kuko byari ibyo kwishimana n’abantu twagiye dukorana, gusa kuri iyi nshuro twaguye iki gikorwa kuko noneho turi gutumira abantu bose bafite aho bahuriye n’imyidagaduro yaba abakinnyi ba sinema, abahanzi n’abandi batandukanye.”

Yakomeje ahamya ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bategure ibirori bikomeye byashimisha abakinnyi ba sinema ariko bikabahuza n’ababa mu yindi si y’imyidagaduro.

Ati “Inshuro nyinshi usanga nta gikorwa gihari kiduhuza nk’abakora sinema yewe tukaba twasabana n’abandi babarizwa mu yindi si y’ubwamamare, nibyo rero turi kubaka mu cyo twise ‘Zacu Gala’ kandi twizeye ko bizagenda neza.”

Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nubwo icyabaye umwaka ushize cyo cyari icyo guhuriza abakinnyi n’abandi bakoranye na Zacu Entertainment mu birori byo gusoza umwaka, kuri ubu bakaba bifuje kubyagura bikarushaho kuba binini.

Kwinjira mu birori bya ‘Zacu Gala’ biteganyijwe kubera muri M Hotel, bizaba ari ukuba ufite ubutumire.

Mu mafoto, uko ibi birori byari byifashe umwaka ushize

Antoinette Uwamahoro uzwi nka Siperansiya mu birori byari byateguwe na Zacu Entertainment umwaka ushize

Abakinnyi banyuranye mu ruganda rwa sinema nyarwanda baba barimbye

Ariane Vanessa Irakoze ni umwe mu bakinnyi b'ingenzi bakorana na Zacu Entertainment

Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya yari yishimye

Eric Nsabimana uzwi nka Dogiteri Nsabi yari yaje yambaye imyambaro yihariye

Dusenge Clenia benshi bakunze kwita Madedeli yari yaserukanye n'imfura ye muri ibi birori byabaye umwaka ushize

Francis Zahabu asanzwe ari umunyamideli ni uku umwaka ushize yaserutse

Gratien Niyigeka ni umwe mu baamaze igihe muri sinema nyarwanda usanzwe akorana na Zacu Entertainment

Umwaka ushize Zacu yari yateguye ibirori byo gusoza umwaka

Iradukunda Nadine Nana aherutse kugaragara muri seri ya Hurts Harder yitwa Sasha

Mireille Igihozo ni umwe mu bakunzwe n'abatari bake muri sinema nyarwanda

Mugisha Emmanuel 'Clapton Kibonke' asanzwe akina ndetse akanatunganya filime zinyuranye

Mutoni Saranda nawe yari yabukereye
Mutoni Saranda nawe yari yabukereye
Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu
Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu
Sonia Mutako ukunzwe muri seri nka Indoto ni uku yari yambaye

Tessy Divine Kayonga benshi bamukunze nka Kaliza muri seri ya Kaliza wa Kalisa

Umuyobozi mukuru wa Zacu Entertainmnet, Wilson Misago Misago yasoje umwaka ushize afatanye ifoto n'umuyobozi mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua