Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Momolava yavuze ko amaze igihe yivuriza mu Rwanda ariko indwara ntikire, bityo akaba akeneye kujya kwivuriza mu Buhinde kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye.

Ati “Maze hafi imyaka ibiri ndi kwivuriza mu Rwanda, nanyuze mu bitaro byinshi ariko umuganga wanjye yangiriye inama yo kujya kwivuriza mu Buhinde, mu bitaro bya ‘The Medanta Hospital’.”

Mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwamufasha kujya kwivuriza mu Buhinde, Momolava akeneye hagati ya 45.000 na 50.000 by’amadolari, ni ukuvuga hafi miliyoni 66 Frw na miliyoni 73 Frw.

Mbabazi Maureen uzwi nka Momolava, yamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda mu 2012, aho yakoraga cyane injyana ya Dancehall.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Akamodoka” yahuriyemo na T Brown, TNP, Davis D na Mr Kagame, “Shakira Ahandi” yakoranye na Mr Kagame n’izindi.

Momo watangiye urugendo rwe rwa muzika afashwa n’inzu itunganya umuziki ya Future, yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya mu 2022, ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Comeka”.

Mu 2022 uyu muhanzi yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru ubwo yakiraga agakiza akabatizwa mu mazi menshi.

Kugeza ubu, inshuti, abavandimwe n’abakunzi b’uyu muhanzikazi bakomeje gushaka ubufasha bwamufasha kubona amafaranga akenewe kugira ngo ajye kwivuriza mu Buhinde.

Hari gukusanywa amafaranga yo gufasha Momolava kujya kwivuriza mu Buhinde
Hari gukusanywa amafaranga yo gufasha Momolava kujya kwivuriza mu Buhinde
Mu 2022, Momolava yabatijwe na Apôtre Alice Mignone, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church
Mu 2022, Momolava yabatijwe na Apôtre Alice Mignone, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church
Momolava amaze imyaka ibiri ahanganye n'indwara ya kanseri yifuza kujya kwivuriza mu Buhinde
Momolava amaze imyaka ibiri ahanganye n'indwara ya kanseri yifuza kujya kwivuriza mu Buhinde