Iri rushanwa ryitezweho gufasha ba rwiyemezamirimo bakizamuka kubona ubumenyi, amahugurwa, guhura n’abantu batandukanye bagira icyo bigiraho ndetse n’inkunga y’amafaranga yo guteza imbere imishinga yabo.
Iri rushanwa, rizajya ricishwa kuri IGIHE TV guhera mu Ugushyingo 2025, rifatwa nk’urubuga rwa mbere mu Rwanda rugiye gutangirwa kuri televiziyo rugamije kuzamura ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Abariteguye bavuga ko ari uburyo bwo guha amahirwe abahanga ibitekerezo bishya kugira ngo babishyire mu bikorwa.
Remmygious Lubega, Umuyobozi wa RG-Consult Inc ndetse akaba ari na we uhagarariye iri rushanwa, yavuze ko kwiyandikisha byatangiye ku wa 20 Kanama 2025, bizasozwa ku wa 8 Nzeri 2025.
Ati “Tangira ni amahirwe ku bashoramari b’Abanyarwanda bafite ibitekerezo cyangwa imishinga mito. Uwitabiriye azashobora kubona ubujyanama, kugera ku isoko rinini ndetse n’inkunga y’amafaranga binyuze mu bihembo bizatangwa. Icyo dushaka ni ukubaha urubuga rwo kumenyekana no kwagura imishinga yabo.”
Abazitabira bazabanza kohereza amashusho y’amasegonda 90 asobanura igitekerezo cyabo ku rubuga rwa tangira.rw . Nyuma, hazatoranywa abagera kuri 50 kugira ngo abaturage babatore, hanyuma hatoranywe aba nyuma 12 bazahura n’akanama k’abakemurampaka b’inzobere mu bucuruzi. Muri bo, batandatu bazahabwa ibihembo bikubiyemo amafaranga n’ubujyanama.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Ntare Alex, yashimangiye ko iri rushanwa ari igisubizo gikomeye ku rubyiruko rufite impano z’ubucuruzi.
Ati“Twishimiye gushyigikira iyi gahunda kuko yubakiwe gufasha urubyiruko rwacu kubona amakuru, ubufasha n’ubushobozi mu rurimi rwabo rw’Ikinyarwanda. Twizera ko bizazamura cyane urwego rw’imishinga ya ba rwiyemezamirimo bakizamuka mu gihugu. Dutegerezanyije amatsiko aya mahirwe yo gushyigikira abashoramari bato b’ejo hazaza mu gihugu.”
Ku ruhande rwa IGIHE Media House, iri bafatanyabikorwa b’imena muri iri rushanwa, Ines Umurerwa, uyihagarariye yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba bagiye kwifashishwa mu guhanga imirimo no kwigisha urubyiruko.
Ati “Tunejejwe no kongera kuri shene yacu ibishyirwaho bifite agaciro gakomeye, bigamije kwigisha urubyiruko uko bahanga akazi n’uko ibitekerezo bafite byavamo ishoramari rinini. Binyuze muri Tangira tubona urugendo rwacu nk’igitangazamakuru n’uko ubu twagutse[...]niba twaravuye aho kure, twizeye ko undi wese nawe bishoboka.”
Iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo BRD, StartUp 250, Kigali Universe, Capital FM, ATV, BTN, Itara Production n’abandi. Intego nyamukuru ni ugushyiraho isoko ry’ubumenyi n’amakuru y’ubucuruzi mu Kinyarwanda, bityo rikaba rifasha urubyiruko rwose kwigira ku bandi no kwagura imishinga yabo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!