Haruna Niyonzima yasobanuye ibyo kuba agiye kubangikanya umupira no gukina filime

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, agiye kugaragara muri filime yo muri Tanzania yitwa ’The Ring’, akinamo ari umugabo ukunda abagore cyane bigatuma uwo bashakanye amuta akajya kwicuruza.

Uyu mukinnyi uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yajyanye n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yabajijwe n’abanyamakuru ibyo kuba agiye kubangikanya umupira no gukina filime nyuma y’uko hari agace gato kayo kamaze kujya hanze.

Mu kiganiro yatanze, Haruna yagize ati ”Iyo filime wenda yasohotse ubu ariko nayikoze cyera, twayikoze nkiri muri Tanzania. Hari ibitari byararangiye niyo mpamvu twabaye dusa nk’aho tuyiretse ariko ibyinshi nzabivuga iri hafi yo gusohoka yose, Wabonye ko kariya ari agapande gato. Ariko nagiye mbivuga njyewe mfite ibintu byinshi nkora gusa buri kimwe nzagenda ngisohora ku mwanya wacyo.”

Umunyamakuru yakomeje kubaza uyu mukinnyi niba yaba agiye kubangikanya ibyo gukina umupira ndetse no gukina filime, asubiza agira ati” N’ubundi nararirimbaga kandi ndi umukinnyi w’umupira, ndumva nta kibazo, ni ukuvuga ngo biterwa n’igihe ndimo. Iyo mbonye umwanya wo kuba ntahuze nkora ibintu numva nkunda. Iyo ndi mu mupira nkina umupira kubera ko nibwo buzima bwanjye ni nacyo abantu ku Isi hose navuga banziho.”

Iyi filime yiswe ’The Ring’ yakorewe muri Tanzania, Haruna akaba ari umwe mu bakinnyi b’imena bayigaragaramo. Amashusho yayo yafashwe ubwo uyu mukinnyi usigaye akina muri AS Kigali, yakinaga muri Simba SC.

Agace k’iyi filime kamara umunota umwe kagiye hanze, kagaragaza Haruna akina yitwa Daniel, umugore we bigaragara ko yasazwe n’agahinda akavuga ko agiye kumuta kubera ko amuca inyuma.

Umugore aba amubwira ati “Daniel, guhera uyu munsi sinzongera kukwizera, sinzongera kukubaha, nzibagirwa ko nigeze gukorana ubukwe na we, sinzongera no kugukunda ukundi, ku bw’ibyo nzaba indaya.”

Nta byinshi biratangazwa kuri iyi filime bijyanye n’igihe izasohokera cyangwa andi makuru ajyanye n’ikorwa ryayo.

Haruna Niyonzima ni ubwa mbere azaba agaragaye muri filime, gusa mu 2013 yasohoye indirimbo yise ’Wicika Intege’ yahuriyemo na Jay Polly.

Uyu mugabo ni umwe mu byamamare muri Tanzania, yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo ayo mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, Etincelles na AS Kigali; ndetse na Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania.

Haruna yamaze imyaka umunani muri Tanzania, itandatu muri yo akaba yarayimaze akinira Yanga Africans aho yagiriye ibihe byiza ndetse aba umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iki gihugu haba mu kibuga no hanze yacyo.

Mu mpera za 2017 nibwo yatangaje ko atazakomeza gukinira Yanga, ayivamo ajya muri Simba SC nayo yo muri Tanzania. Muri uyu mwaka azakinira AS Kigali yo mu Rwanda.

Haruna Niyonzima Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi ari kumwe na bagenzi be muri RDC aho bagiye gukina umukino wa gicuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza