Kuri ubu noneho hashyizwe hanze ubutumwa bugufi burimo amagambo y’ubusambanyi hagati ya Diddy na Cassie Ventura, burimo amagambo amwe bamwe babonye bakagwa mu kantu.
Ubu butumwa buri mu bimenyetso ubushinjacyaha bugenda bushyira hanze, bugamije kugaragaza uko Diddy, yagiye akoresha Cassie ibikorwa byo kumutesha agaciro no kumwigarurira mu buryo bw’umubiri no mu bitekerezo.
Bimwe mu butumwa bwa Diddy byagaragajwe bwerekana uburyo yashakaga kugenzura ubuzima bwa Cassie. Mu butumwa bumwe, Combs yanditse ati “Uri uwanjye. Ni jye waguhinduye uwo uri we. Nta wundi uzigera akora ku buzima bwawe nk’uko mbikora. Ntuzabyibagirwe.”
Hari n’ubundi butumwa bwerekana uburyo yashakaga ko Cassie ajya mu birori by’ubusambanyi ku gahato. Yagize ati “Witegure undi mugoroba wa ‘freak-off’. Uzi icyo nkunda. Ntukambare imyenda y’imbere.”
Cassie na we hari aho yamwandikiye amubwira ko atari we uri bubone bahuye, kuko akumbuye igitsina cye, n’ubundi butandukanye bugaragaza ko bisa nk’aho yabaga yishimiye ibyabaga.
Ariko mu buhamya bwe, Cassie yavuze ko ubutumwa bwa Diddy bwamuteraga ubwoba kandi ko nubwo yagaragazaga urukundo mu gusubiza, bitari ibyo yifuzaga koko. Ati “Naterwaga ubwoba. Iyo namubwiraga nti ‘ndagukunda’ si uko nabyumvaga, ahubwo byari ukugira ngo atagira icyo ankorera.”
Ubutumwa burenga 160 bwagiye bwerekwa urukiko harimo amagambo arimo iterabwoba, nko kubwira Cassie ibyo agomba kwambara, aho agomba kujya n’igihe agomba kugera aho Diddy yari ari. Ubu butumwa bwagize uruhare rukomeye mu kwerekana ko hariho imiyoborere ishingiye ku gitsina, iterabwoba, n’ihohotera rishingiye ku mibanire yabo. Hari ubwo Cassie yabwiwe gusoma araturika ararira.
Urubanza rwa Diddy rurakomeje mu rukiko rwo muri Manhattan, aho biteganyijwe ko ruzamara ibyumweru umunani. Diddy akomeje gufungirwa muri gereza yo muri uwo mujyi, nyuma yo kwangirwa gufungurwa by’agateganyo atanze ingwate, bitewe n’uko ubushinjacyaha bwavugaga ko ashobora gutera ubwoba abatangabuhamya cyangwa guhunga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!