Gushyira hanze iyi filime byagiye byigizwa inyuma bitewe n’ibihe Isi irimo bya COVID-19. Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’iyi filime rigaragaza ko iyi filime izashyirwa hanze ku wa 2 Mata 2021.
Riti “Iyi filime na none kuyishyira hanze byongeye kwigizwa inyuma, izajya hanze ku wa 2 Mata 2021, kugira ngo izarebwe n’Isi yose ahantu hatandukanye herekanirwa filime. Turabyumva gukerereza iyi filime, bizaba ari urucantege ku bafana bacu ariko ubu twifuza kuzabasangiza ‘No Time To Die’ umwaka utaha.”
Uduce duto tw’iyi filime twagiye hanze ndetse n’indirimbo ya Billie Eilish yayihimbiwe yamaze kujya hanze.
Kwigiza inyuma amatariki yo gushyira hanze ‘No Time To Die’ bibaye nyuma yaho izindi filime zari zitezwe zirimo ‘Wonder Woman: 1984’ na ‘Black Widow’ zagombaga kujya hanze mu bihe bya nyuma by’impeshyi zose kuzishyira hanze no kuzerekana bisubitswe.
N’izindi filime zari zitezwe zirimo ‘West Side Story’ ya Steven Spielberg ufite amateka akomeye mu kuyobora filime ndetse na ‘Death of the Nile’ ya Kenneth Branagh nazo amatariki yo kuzimurika yigijwe inyuma. Ni ikibazo gikomeye muri sinema cyane ko izi filime zari zashowemo amafaranga menshi.
Muri Amerika, Ishyirahamwe ry’abafite aherekanirwa filime, abahagarariye abayobora filime na Motion Picture Association bandikiye Leta ibaruwa ifunguye mu cyumweru gishize basaba ko aherekanirwa filime hakomorerwa.
Muri iyi baruwa yiswe ‘our country’s beloved movie theatres’ yagaragazaga uko muri iki gihe byifashe mu ruganda rwa sinema muri Amerika initsa cyane ku kuba abarurimo nta bufasha bahawe nk’abagizweho ingaruka.
Yagaragazaga ko 69% y’ibigo bito n’ibiringaniye bya sinema byagiye mu myenda y’amabanki idashobora kwishyurwa ndetse ibindi bikaba byarahisemo gufunga burundu.
Mu Bushinwa ho aherekanirwa filime harafunguwe ariko bashyiraho umubare ntarengwa w’abakwiriye kuba bari mu cyumba cyerekanirwamo filime.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!