Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 2 Gashyantare 2025, muri Crypto.com Arena i Los Angeles.
Ni ibirori byahuriyemo ibyamamare bitandukanye, hatangwa ibihembo mu byiciro binyuranye, byegukanywe n’abiganjemo abasanganywe amazina akomeye mu muziki w’Isi.
Mu bongeye kwandika amateka muri ibi birori harimo Chris Brown wegukanye igihembo cya album nziza yo mu njyana ya ‘RnB’, abikesha iyo aheruka gusohora yise ’11:11’.
Iki gihembo Chris Brown agitwaye hari hashize imyaka 12 adatwara igihembo na kimwe cya Grammy Awards.
By’umwihariko byavugwaga ko uyu mwaka Chris Brown nta mahirwe ahabwa yo kugitwara, ibi bigakekwa mu byaba byatumye atitabira n’ibi birori.
Beyoncé usanzwe ari we muhanzi wa mbere ku Isi ufite ibihembo byinshi bya Grammy, yongeye gukora amateka mashya ubwo yegukanaga igihembo cya album nziza ikoze mu njyana ya ‘Country Music’.
Ibi byamugize umuhanzikazi w’umwirabura wa mbere utwaye iki gihembo muri Grammy.
Uko ibirori byakomeje ni nako Beyoncé yongeye guhabwa igihembo cya album nziza y’umwaka abikesha ‘Cowboy Carter’ yasohoye mu mwaka ushize.
Nibwo bwa mbere Beyoncé atwaye igihembo muri iki cyiciro nubwo asanzwe ari we ufite ibihembo byinshi bya Grammy.
Yanahawe ikindi gihembo cy’indirimbo nziza yo mu njyana ya ‘Country’ kubera ‘II Most Wanted’ yakoranye na Miley Cyrus.
Undi muhanzi watashye aciye agahigo muri ibi birori ni Kendrick Lamar watwaye ibihembo bine akesha indirimbo imwe yise ‘Not Like Us’, yakoze yibasira Drake.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Grammy Awards indirimbo ikoze mu buryo bwo guhangana ihawe igihembo ndetse kirenze kimwe.
Iyi ndirimbo yahawe ibihembo birimo indirimbo y’umwaka, indirimbo yumviswe cyane, indirimbo nziza yo mu njyana ya Rap hamwe n’indirimbo ifite amashusho meza.
Mu bandi bahanzi batwaye ibihembo harimo Shakira, Doechii wabaye umuraperikazi wa kane mu mateka utwaye igihembo cya album nziza, Lady Gaga, Bruno Mars, Chappell Roan wabaye umuhanzi mushya w’umwaka, Chris Stapleton n’abandi.
Ni mu gihe Tems ariwe muhanzi wo muri Afurika watwaye igihembo mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ yari ahatanyemo n’abarimo Burna Boy, Davido, Asake n’abandi.
Tems yegukanye iki gihembo nyuma y’iminsi mike yanze kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo yari ahafite tariki 22 Werurwe 2025.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!