Kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 nibwo Gisa cy’Inganzo yasohoye impapuro ziteguza ubukwe afite n’umukunzi we Barindisezerano Jackin.
Mu kiganiro Gisa yagiranye na IGIHE, yahishuye ko uyu mukobwa bamaze umwaka urenga bakundana. Batangiye inzira ibaganisha ku kubana ubwo yari afunguwe muri Mata 2019.
Gisa avuga ko urukundo rwabo rwavomerewe cyane igihe yari afunzwe, uyu mukobwa yamubaye hafi amuha urukundo rwatumye ubwo yafungurwaga ahita afata icyemezo cyo kumukunda uruzira uburyarya.
Gisa yagize ati ”Twari tuziranye na mbere, igihe nari mfunze ni umwe mu bambaye hafi. Uyu ni umusaruro w’icyo nakwita urukundo nyarwo.”
Ubukwe bwa Gisa cy’Inganzo nkuko bigaragara ku mpapuro zibuteguza buteganyijwe tariki 1 Mutarama 2021.
Gisa yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo; ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.
Muri iyi minsi ari mu bahanzi bagerageza gukora ariko bagowe cyane n’icyorezo cya Covid-19, afite indirimbo nshya zirimo Impamo,Tubumwe n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!